English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

FARDC na M23 bongeye kwesurana

Imirwano ikaze hagati y'ingabo za Leta FADRC ndetse n'umutwe wa M23 yongeye kumvikana mu bice byari bimaze iminsi byigaruriwe na M23.

Impande zombi zasakiranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024.

Amakuru avuga ko imirwano yabereye muri gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Ni imirwano ibaye mu gihe hari hashize ibyumweru bitatu akaga gace karigaruriwe n'umutwe wa M23 , Abatanze amakuru batangaje ko FARDC ariyo yagabye iki gitero mu rwego rwo gushaka kongera kuhigarurira.

Nubwo FARDC yagabye icyo gitero ngo ntibyayihiriye kuko M23 yabakubise inshuro ikanigarurira bimwe mu bikoresho byakoreshwaga na FARDC n'indi mitwe iyitera inkunga.

Iyi mirwano iri kuba mu gihe Amerika iherutse gutangaza agahenge hagati y'impande zombi zihanganye gusa bigaragara ko katubahirijwe. 



Izindi nkuru wasoma

Uko Gahunda ya RDF na FARDC ipanze mu gusenya FDLR

M23 yasakiranye na FARDC yigarurira uduce dutatu muri Masisi

FARDC na M23 bongeye kwesurana

Abasirikare 25 ba FARDC bakatiwe urwo gupfa

Abasirikare 32 ba FARDC bahunze ubwo bahanganaga na M23 bagejejwe muri gereza



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-15 09:33:16 CAT
Yasuwe: 65


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/FARDC-na-M23-bongeye-kwesurana.php