English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umutoza Bipfubusa Joslin yanze akazi, Kiyovu Sports yahagamye Gorilla FC banganya ibitego 1-1.

Kiyovu Sports yabuze umutoza wayo Bipfubusa Joslin wikuye ku kazi, yahagamye Gorilla FC byombi binganya igitego 1-1, mu mukino w’Umunsi wa 13 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Kiyovu Sports yakinnye uyu mukino itari kumwe n’umutoza mukuru wayo Joslin Bipfubusa wahagaritse akazi kubera ko yishyuza iyi kipe 25,000,000 Frw ziganjemo imishahara bamubereyemo kuva umwaka ushize. 

Uyu mukino watojwe na Sebarega Ayubu Khaliru ari kumwe na Habiyaremye Deo, ubera kuri Kigali Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Ukuboza 2024.

Wari umukino Kiyovu Sports yagombaga gukina ishyizeho umwete kuko kuwutsindwa byari kurushaho kuyiganisha mu manga, cyane ko ari yo iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda.

Igice cya mbere cy’umukino cyatangiye Gorilla FC yari yakiriye umukino isatira cyane, ndetse irema uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Nzeyurwanda Djihad, gusa amahirwe menshi rutahizamu Mavugo Cedric akomeza kuyapfusha ubusa.

Igice cya mbere kigiye kurangira Gorilla FC yabonye Penaliti, aho Ndizeye Eric yakuruye Irakoze Darcy wari mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Murindangabo Moïse ahita ayemeza ndetse yinjizwa neza na Victor Murdah.

Mu gice cya kabiri Gorilla FC yakoze impinduka ikura mu kibuga Ntwari Evode, Duru Mercy na Mavugo Cedric ishyiramo Rutonesha Hesbon, Mudeyi Moussa Saleh na Nduwimana Franck.

Aba bakinnyi batumye Gorilla FC isatira cyane ndetse ikajya inatera amashoti maremare Nzeyurwanda agatabara nubwo byarangiye yishyuwe.

Igitego cy’Urucaca cyashyizwemo na Twahirwa Olivier ku munota wa 68, agishyirishamo umutwe nyuma y’umupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Ishimwe Kevin.

Umukino warangiye Urucaca rubonye inota rimwe ruguma ku mwanya wa nyuma n’amanota umunani ndetse n’umwenda w’ibitego 17, mu gihe Gorilla FC yafashe uwa gatatu kuko irusha ibitego AS Kigali binganya amanota 23.



Izindi nkuru wasoma

Habaye impinduka mu mukino uzahuza Rayon Sports na Mukura VS ku wa Gatangatu.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Ese birashoboka ko Mukura vs ya nyeganyeza Rayon Sports iri gunstinda amajya n’amaza?

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje Lomami Marcel nk’umutoza Mukuru.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-16 07:43:40 CAT
Yasuwe: 42


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umutoza-Bipfubusa-Joslin-yanze-akazi-Kiyovu-Sports-yahagamye-Gorilla-FC-banganya-ibitego-11.php