English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umutoza Thierry Froger ntabwo agomba gukomeza gutoza APR FC-Col Karasira

Ku Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2024 ubwo APR FC yatwaraga igikombe cya Shampiyona yegukanye ku nshuro ya gatanu yikurikiranya,Chairman wa APF FC yahise atangaza ko batazakomezanya n'umutoza Thierry Froger mu mwaka w'imikino wa 2024-2025.

 

Col Karasira yavuzeko ibyo Thierry yakoze byo kudatsindwa umukino n'umwe ari byiza bityo bizatuma ashakisha ahandi bimworoheye.

Ati"Ntabwo tuzakomezanya ,umutoza yakoze neza kudatsindwa umukino n'umwe ndumva bizamuha amahirwe yo gushakisha ahandi ariko natwe nadusaba  kongera amasezerano tuzongera tubyigeho turebe niba ibyo twari twaramutumye yarabikoze."

Col Karasira yakomeje avugako Thierry aramutse ashaka gusaba akazi yaba abyemerewe nk'abandi bose.

Ati"Azasaba akazi nkuko abandi bazagasaba ariko ubu amasezerano ye ararangiye nkuko hari abakinnyi bimeze bityo, ubu nabo ntabwo bakiri aba APR FC."

Nubwo APR FC yegukaye igikombe cya shampiyona idatsinzwe na rimwe, umutoza Froger ntabwo yakunzwe n'abafana ba APR FC nkuko bakunze kubigaragaza kenshi muri uyu mwaka w'imikino. 

Thierry Froger yagizwe Umutoza wa APR FC tariki ya 18 Nyakanga 2023  asimbuye Umunya-Marocco Adi Eradi Muhammed.

APR FC yegukane igikombe cya Shampiyona itsinze imikino 19, inganya imikino 11 nta mukino n'umwe yigeze itsindwa,ibintu ikoze inshuro ya gatatu nyuma ya 2019-2020 na 2020-2021.



Izindi nkuru wasoma

Nagombaga gukora ibikomeye kugira ngo nitwe ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre.

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria

Niba ushaka kumva ko aremereye agomba kubanza wuzuza ishingano-Perezida Kagame

Nubwo Tito Barahira yapfuye abaregera indishyi bagomba kwishyurwa-IBUKA

Rubavu:Indwara y'ubushita bw'inkende ntabwo izwi habe na gato n'abakora ubucuruzi nyambukinyamipaka



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-13 06:38:21 CAT
Yasuwe: 197


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umutoza-Thierry-Froger-ntabwo-agomba-gukomeza-gutoza-APR-FCCol-Karasira.php