English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umutoza w’u Rwanda Amavubi Torsten Spittler Frank ntago azatoza umukino wa Sudani y’epfo.

Tariki 22 Ukuboza 2024, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina n’ikipe y’igihugu ya Sudani y’epfo mu mukino wo gushaka itike yo gukina igikombe cy’afurika cy’abakina imbere mu gihugubyabo, cyizaba tariki 1 gashyantare 2024. Umutoza Torsten Spittler Frank, ntabwo azatoza uyu mukino.

Umutoza Torsten Spittler Frank ukomoka mu gihugu cy’ubudage, biravugwa ko agiye kwerekeza iwabo mu biruhuko by’iminsi mikuru nkuko amasezerano ye yabivugaga.

Mu minsi ishize uyu mutoza y’ikomye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA, avuga ko yasuzuguwe cyane nyuma yaho yagiranye nabo ibiganiro byo kongera amasezerano bakamuha ibidakwiranye n’umusaruro amaze gutanga.

Uyu mutoza mu biganiro yagiranye na FERWAFA bivugwa ko yabwiwe amafaranga azajya ahabwa ku kwezi ndetse n’ibindi bintu byo ku ruhande ariko ntabyishimire abajijwe ibyo ashaka ko yahabwa ntiyabivuga.

Torsten Spittler Frank nyuma yo kwerekeza mu gihugu cy’ubudage ngo ntabwo azagaruka gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu mukino izakinamo na Sudani y’epfo nubwo yaganirizwa akongera amasezerano.

Biteganijwe ko abarimo Yves Rwasamanzi na Jimmy Mulisa nibo bazasigarana iyi kipe mu gihe uyu mutoza azaba adahari.

FERWAFA irimo gukora ibishoboka byose kugirango irebe ko yakongerera amasezerano umutoza Torsten Spittler Frank mu gihe yabikunda ndetse banahuriza hamwe ku byo we yifuza guhabwa.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu ijonjora ry’ibaza yakuyemo ikipe y’igihugu ya Djibouti ku giteranyo cy’ibitego 3-1 naho ikipe y’igihugu ya Sudani y’epfo ikomeza itsinze Kenya ku giteranyo cy’ibitego 3-1.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu na Nyabihu: Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore bane amabaro 10 y’imyenda ya caguwa.

Abataka bashya ba APR FC Hakim Kiwanuka na Denis Omedi barebye umukino wabahuje na Marine FC.

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje Lomami Marcel nk’umutoza Mukuru.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-10 08:11:03 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umutoza-wu-Rwanda-Amavubi-Torsten-Spittler-Frank-ntago-azatoza-umukino-wa-Sudani-yepfo.php