Umwana w'imyaka 15 ukekwaho gusambya mugenzi we Yarekuwe by'agateganyo
Umwana w'umuhungu wo mu Karere ka Nyanza akurikiranyweho gusabanya undi mwana w'imyaka itatu, gusa kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Mata urukiko rwibanze rwa Busasamana ruri muri ako Karere rwafashe umwanzuro wo kumurekura by'agateganyo.
Uyu mwana wari uheruka kugera imbere y'urukiko tariki ya 27 Werurwe yasutse amarira menshi asabako yakurikiranwa adafunzwe mu gihe ubushinjacyaha bwo bwasabaga ko yakomeza gukurikiranwa afunzwe kugirango bitabangamira iperereza.
Icyo gihe ubushinjacyaha bwashingiraga k'umutangabuhamya uvugako umwana we (w'umutangabuhamya) yatashe avugako uriya mwana w'umuhungu uregwa yafashe icyo ubushinjacyaha bwise 'ikinyoni' (igitsina) agishyira mu 'kanyoni' kuriya mwana w'umukobwa bikekwako yasambanyijwe.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko raporo ya muganga ivugako uyu mwana yasambanije kuko muganga yasanze akarangabusugi k'uyu mwana karavuyeho kose kandi mu gitsina cy'uyu mwana hari udukomere tukiri dushasha.
Icyo gihe ubushinjacyaha bwasabyeko kugirango hashakishwe ibindi bimenyetso hakorwa n'iperereza rinonosoye ndetse nko kugirango ukuri kujye ahagaragara uwo mwana w'umuhungu yasabiwe gufungwa by'agateganyo iminsi 30.
Uwo mwana w'umuhungu ahawe ijambo mu marira menshi yavuzeko atigeze asambanya uwo mwana w'umukobwa ngo kuko ababyeyi buriya mwana bivugwako yasambanyije bagiye kwaka umubyeyi we amafaranga ariko arayabima maze barahira kuzafungisha umuhungu wabo.
Me Celestin Nshimiyimana wunganira uyu mwana uregwa yavuzeko abatanze ubuhamya bose nta numwe wahamijeko yabonye uwo mwana ari kumusambanya byityo ubwo buhamya bukaba bwateshwa agaciro.
Me Celestin yasabyeko uwo mwana afungurwa agakurikiranwa ari hanze kuberako nta mpamvu zifatika zatuma akurikiranwa afunzwe.
Uyu mwana w'umuhungu yiga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye akaba yari afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza.
Bivugwako mbere yuko afungwa,habanje gutabwa muri yombi Se umubyara kuberako bagiye kumufata bagasanga yagiye ku ishuri bagahita bajyana Se bamukekeho kuba yamucikishije,uwo mwana akimara gutaha nibwo Nyina yahise amufata amushikiriza RIB maze Se nawe afungurwa gutyo ariko umwana ahita afungwa acyambaye n'imyambaro y'ishuri.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show