English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Undi muntu  mushya yanduye Marburg. Uko raporo ya MINISANTE  iteye.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko  hagaragaye undi muntu mushya wanduye icyorezo cya Marburg.

MINISANTE, yagaragaje ko uyu muntu mushya wanduye, ari umwe mu bakurikiranwaga, bahuye n’uwari uherutse kwandura.

Kugeza ubu abarimo kuvurwa  virusi ya Marburg ni batatu, ndetse ntawapfuye, mu gihe uyu wanduye yabonetse mu bipimo 97 byafashwe.

Virusi ya Marburg kuva yagera mu Rwanda imaze guhitana abantu 15, mu gihe abayikize ari 47.

Minisiteri y’Ubuzima kandi igaragaza ko abahawe inkingo uyu munsi ari 55, mu gihe inkingo zimaze gutangwa muri rusange ari 1,465.



Izindi nkuru wasoma

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.

Intambara hagati ya Israel na Hamas yatumye abasirikare ba Israel 28 biyahura. (Raporo)

MINISANTE yatangaje ko irimo gukora inyigo yo guca burundu kugemurira ibiribwa abarwayi ku bitaro.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora rwasobanuye uko Nkundineza Jean Paul yakubitiwe muri gereza.

Zambia: Umupolisi yasinze afungura imfungwa 13 ngo zijye kwizihiza umwaka mushya.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-27 07:37:03 CAT
Yasuwe: 59


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Undi-muntu--mushya-yanduye-Marburg-Uko-raporo-ya-MINISANTE--iteye.php