English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urukiko rwarekuye umuhanzi Jowest waregwaga “gusambanya ku gahato umukobwa.

Umujyanama w’uyu muhanzi Jowest yabwiye itangazamakuru  ko Urukiko rwategetse ko uyu muhanzi afungurwa, ndetse ubu yamaze no gutaha.

Yavuze ko uyu muhanzi yasomewe icyemezo n’Urukiko kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare, akaba umwere ku byaha yaregwaga.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, avugana n’itangazamakuru yavuze ko uy’umuhanzi Jowest yafashwe tariki 01 Gashyantare 2023, akekwaho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gukubita no gukomeretsa undi ku bushake.

Jowest azwi mu ndirimbo nka ‘Agahapinesi’, ‘Pizza’, ‘Hejuru’, na ‘Saye’ aheruka gushyira hanze.

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

Uwibye shene ya YouTube ya YAGO yabihamijwe n'urukiko aranahanwa

Umuhanzi Celine Dion wari umaze igihe arwana n'ubuzima agiye kongera gutarama

Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop yatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida

Umuhanzi Nicki Minaj yafatanwe urumogi maze igitaramo yari afite gihita gisubikwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-02-22 10:17:50 CAT
Yasuwe: 151


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urukiko-rwarekuye-umuhanzi-Jowest-waregwaga-gusambanya-ku-gahato-umukobwa.php