Urukiko rwasabiye Dr Rutikanga Venant guhanishwa gufungwa burundu
Dr Rutikanga ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside,ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside ndetse no kurimbura nk'ibyaha byibasiye inyokomuntu, urukiko rwamusabiye gufungwa burundu kubera uburemere bw'ibyaha akurikiranweho.
Ubushinjacyaha bwavuzeko Dr Rutikanga urukiko rugomba kumuhamya ibyaha aregwa kuberako bifite uburemere, uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ati" nyakubahwa Perezida w'urukiko namwe ba nyakubahwa bacamanza bitewe n'uburemere n'ingaruka z'ibyaha Dr Rutikanga aregwa azahanishwe igihano cya Burundu."
Ubushinjacyaha bwavuzeko mu gihe cya jenoside Dr Rutikanga yari afite ububasha, none ubu hakaba hari ababaye imfubyi,abapfakazi kubera Dr Rutikanga.
Bwakomeje buvugako igihe yari umuyobozi wungirije wa ISAR Rubona yagiye kuzana abajandarume maze bakica impunzi zari zahungiye muri ISAR Rubona.
Ubushinjacyaha bwamusabiye icyo gihano kugirango bibere abandi isoma kandi ngo byerekane ko nta muntu uri hejuru y'amategeko.
Dr Rutikanga yabwiye urukiko ko Ubushinjyacyaha bwanyonze itegeko bamuregesha ngo kuko biyandikiye ibibafitiye akamaro naho ibyari bimufitiye kamaro babivanamo.
Dr Rutikanga yasabye urukiko ko amategeko bamuregesha yashizweho nyuma ibikorwa akekwaho byaramaze gukorwa.
Ati"urumva ntaba ndenganijwe ndamutse mpaniwe amategeko atarahari icyo gihe?".
Me Nehemiah Ntakiza umwe mu bunganira Dr Rutikanga Venant yavuzeko umuntu ukwiye guhanishwa gufungwa burundu biba bigomba gusobanuka ku buryo n'ugihawe agenda avuga ati "naringikwiye" kandi haratanzwe n'ibimenyetso bigaragara."
Me Nehemiah yavuzeko Dr Rutikanga yagiye kuzana abajandarume mu rwego rwo gushira mu bikorwa imyanzuro y'inama yari yitabiriwe n'Abahutu n'Abatutsi bafata umwanzuro ko bajya kuzana abajandarume ngo baze gucunga umutekano mu kigo cya ISAR Rubona."
Ati" yagiye gutakira Perefe Slyve Nsabimana ngo amuhe abajandarume ngo baze gucunga umutekano w'ikigo ibyo bakoze by'ubwicanyi sibyo yari yabazaniye."
Amakuru avugako nubwo icyifuzo cya Dr Venant Rutikanga cyitaratangazwa mu rukiko ariko we n'abunganize be bazasaba urukiko ko Dr Rutikanga yagirwa umwere akarekurwa maze urukiko rubone rubisuzume byose.
Dr Rutikanga Vinant ni umusaza w'imyaka 74 yoherejwe mu Rwanda n'igihugu cy'Ubuholandi kuhaburanira aregwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano na jenoside bikekwako yabikoreye mu kigo cya ISAR Rubona ubu yabaye RBA iherereye mu karere ka Huye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show