Twagirayezu Wenceslas wari waragizwe umwere yakatiwe gufungwa imyaka 20
Urukiko rw'ubujurire rwakatiye Wenceslas Twagirayezu igifungo cy'imyaka 20 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri Mutarama 2024, Nibwo Wenceslas w'imyaka 56 yari yagizwe umwere n'Urukiko Rukuru ku byaha yaregwaga.
Mu 2018 Twagirayezu yoherejwe na Denamrk aho yafatiwe, ngo akurikiranwe n'inkiko z'u Rwanda ku byaha yashinjwaga by'uruhare mu kwica Abatutsi muri Jenoside mu 1994.
Twagirayezu wari Umwarimu mu gihe cya Jenoside ,yaburanye ahakana ibyaha bya Jenoside ashinjwa kuba yarakoreye ahantu harindwi hatandukanye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi,aho ni muri Kaminuza ya Mudende,kuri Kiliziya Gatolika ya Busasamana,ahitwa komine Rouge n'ahandi.
Twagirayezu yireguye avuga ko ubwo jenoside yatangiraga atari mu Rwanda ko ahubwo yari mu cyahoze ari Zaire ubu ni muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Ubwo Urukiko Rukuru rwamugiraga umwere muri Mutarama, rwavuze ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwagaragaje bivuguruza ibyo Twagirayezu yatanze yemeza ko mu ntangiriro za jenoside atari mu Rwanda.
Mu byo Urukiko rw’Ubujurire rwashingiyeho rumuhamya ibyaha bya Jenoside aregwa, rwavuze ko kujya hanze y’igihugu bigaragazwa n’impapuro zemewe zitangwa n’ubutegetsi nk’igihamya ntakuka ko umuntu yasohotse mu gihugu, kandi ko izo mpampuro ntazo agaragaza.
Umucamanza yatangaje ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro, maze avuga ko Twagirayezu ahamwa n’ibyaha bya jenoside nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu, amukatira gufungwa imyaka 20.
Twagirayezu, ntiyagize icyo avuga ku mwanzuro wamufatiwe, gusa yagaragaje gutungurwa n’akababaro mu maso.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show