English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urusaku rw'ibisasu 21 rwumvikanye mu muhango wo kurahira kwa Perezida Ramaphosa

Mu cyumweru gishize abadepite bongeye gutorera  Ramaphosa wa Afurika y'Epfo kuba perezida nyuma y’amasezerano yo gushyiraho guverinoma ihuriweho hagati ya ANC n'ishyaka DA rifatwa nka mukeba wayo w'igihe kirekire ndetse n’andi mashyaka.

Ishyaka rya ANC, ryari rimaze igihe ritegeka ryonyine kuva politiki y'ivanguramoko ivanyweho muri 1994, ryatakaje ubwiganze ku nshuro ya mbere nyuma y’amatora yo ku ya 29 Gicurasi  yatumye nta shyaka na rimwe ryegukana intsinzi.

Bwana Ramaphosa yagize ati: "Ndarahiriye ko ntazahemukira Repubulika ya Afurika y'Epfo ... Nzubahiriza kandi nshyigikire itegekonshinga n'andi mategeko yose ya repubulika."

Indahiro ye yakiriwe n’umukuru w'urwego rw'ubucamanza muri Afurika y'Epfo, Raymond Zondo.

Bwana Ramaphosa amaze kurahira, itsinda ry'abacuranzi baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu hakurikiraho indamutso y'ibisasu 21 hamwe n'akarasisi k’indege za kajugujugu za gisirikare mu kirere, mbere yuko avuga ijambo ritangiza manda nshya.

Bwana Ramaphosa yagumye ku mwanya wa perezida nubwo bwose amajwi ya ANC yagabanutseho ibice 17 ku ijana kandi inatakaza intebe 70 mu nteko.

Ibi yabigezeho binyuze mu masezerano yo kugabana ubutegetsi yagiranye n'ishyaka rishyigikiye ubucuruzi bamaze igihe kinini bahanganye rya DA (Democratic Alliance) n'andi mashyaka.

Bwana Ramaphosa yabaye perezida bwa mbere mu 2018 igihe uwamubanjirije  Bwana Zuma, yahatirwaga kwegura kubera ibirego bya ruswa  ibirego we yahakanye.

 



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

Nigera:Perezida Bola Tinubu yaguriwe indege nshya Abaturage bibarya ahantu

Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b'umujyi wa Kigali



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-19 16:08:56 CAT
Yasuwe: 103


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urusaku-rwibisasu-21-rwumvikanye-mu-muhango-wo-kurahira-kwa-Perezida-Ramaphosa.php