English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda rwateye intambwe ishimishije

U Rwanda rwasinyanye amasezerano na sosiyeti ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ‘Roi Tinto Minerals  Developement  limited’  bakaba basinyanye amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye ya Lithium akoreshwa mu bikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga.

Ibyo byatangajwe ku wa mbere tariki ya 29 Mutarama 2024 na  Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko yasinyanye amasezerano n’iyi Kompanyi isanzwe izobereye mu bucukuzi bw’amabuye y’Agaciro ku isi yose.

Umuyobozi mukuru wa Rwanda Mines,peteroli na Gaze Yamina Karitanyi yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kugirana ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari intambwe ikomeye ku bucuruzi bw’u Rwanda

Ati”gukorana n’iyi Kompanyi bishimangira neza ko u Rwanda ruri kwagura ireme ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kandi akaba ari igikorwa cyihutisha iterambere rusange ry’igihugu.”

Iyi sosiyete izobereye mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikaba ifite amashami mu bihugu 35 byo ku isi.

Amabuye ya Lithium arakunzwe cyane ku isi kandi arashakishwa cyane kuko akoreshwa mu bikorwa by’ikoranabuhanga nko gukora batiri za telephone,iza mudasobwa iza kamera ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye.

Ibihugu bicukura amabuye ya Lithium ku bwinshi harimo Koreya u Budage,u Bubirigi,u Buhorandi,u Bushinwa ndetse na Chile.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-01-30 08:05:14 CAT
Yasuwe: 224


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urwego-rwubucukuzi-bwamabuye-yagaciro-mu-Rwanda-rwateye-intambwe-ishimishije.php