English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uwaregwaga kwandagaza Perezida Museveni akoresheje urubuga rwa TikTok yabonye ubutabera.

Umusore wo muri Uganda w’imyaka 21 y’amavuko, yakatiwe gufungwa amezi 32 ari mu gihomekubera gutuka Perezida Yoweri Museveni, abinyujije mu butumwa yatanze ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok mu minsi ishize.

Uyu musore witwa Emmanuel Nabugodi yasomewe icyemezo cy’Urukiko kuri uyu wa Mbere nyuma yuko yari yaburanye mu cyumweru gishize anemera ibyaha bine yakekwagaho birimo gukoresha imvugo z’urwango ndetse no kwandagaza Perezida w’Igihugu.

Uyu Nabugodi yakoreshaga urubuga nkoranyambaga rufite abamukurikira ibihumbi 20, aho yatangaje amashusho yatumye ajyanwa mu rukiko aho yavugaga amagambo yo kubahuka Museveni.

Ubwo Umucamanza w’Urukiko rwa Entebbe, Stellah Maris Amabilis yasomaga icyemezo ku byaha byashinjwaga Nabugodi, yavuze ko iki gihano cyo gufungwa amezi 32 ari nka gasopo yo guha abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bibasira abantu barimo na Perezida.

Ati “Urukiko rwizeye ko igihe uwahamijwe icyaha azaba asohotse muri Gereza, azaba yarabonye isomo ko kwibasira abantu abyita gutangaza amakuru, ari bibi.”

Ni mu gihe amatsinda y’abaharanira uburenganzira bwa muntu, akomeje kwamagana ibi bihano bihabwa abantu nk’aba, avuga ko ari uguhonyora uburenganzira bw’abantu bwo kwisanzura mu gutanga ibitegerezo.

Muri Nyakanga uyu mwaka, uwitwa Edward Awebwa na we yakatiwe gufungwa imyaka itandatu kubera ibyaha nk’ibi byahamijwe Nabugodi, aho na we yari yakoresheje urubuga nkoranyambaga rwa TikTok.

Uyu musore yahanwe hagendewe ku itegeko ryo muri 2022 ritavuzweho rumwe, rivuga ku guhana abakoresha nabi mudasobwa, aho iri tegeko rivuga ko umuntu wandika, wohereza cyangwa ukwirakwiza amakuru akoresheje mudasobwa, byibasira cyangwa bitesha agaciro cyangwa asaba umuntu ruswa, cyangwa amwibasira agendeye ku bwoko, idini cyanwa igitsinda cye, aba akoze icyaha.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Paul Kagame yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bantu b’intangarugero -Gen.Muhoozi.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yashinje Madjaliwa gukorana n’abapfumu.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yabonye Imana n’amaso ye.

Uwatakambiye Perezida Kagame RIB yamunyomoje ndetse ivuga ko ari mu bahunze Igihugu.

Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda uruhare rwabo bagize mu iterambere ry’Igihugu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-19 12:40:22 CAT
Yasuwe: 76


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uwaregwaga-kwandagaza-Perezida-Museveni-akoresheje-urubuga-rwa-TikTok-yabonye-ubutabera.php