APR FC yaciwe miriyari imwe kugirango yegukane kizigenza wo muri Brukina Faso
Ikipe ya APR FC yashatse kugura umukinnyi Stephane Aziz Ki ukinira ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania ariko igiciro cyo kuba bashobora kuba bagura uyu mukinnyi kirenga miriyari imwe y'amafaranga y'u Rwanda.
Rutahizamu Stephane Aziz afite imyaka 28, ubwo APR FC yabazaga ibiciro by'uwo mukinnyi Young Africans yabasabye gutanga miriyoni imwe y'amadorari ayo mafaranga akaba ashobora kurenga miriyiri imwe y'amafaranga y'u Rwanda.
Ibi ni ibyatangajwe n'umunyamakuru Micky Jr emenyereye amakuru avugwa ku isoko ry'igura n'igurishwa ry'abakinnyi niwe watangaje amakuru avugako APR FC yifuza uwo mukinnyi wo muri Brukina Faso ariko ukinira Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania.
Uyu munyamakuru avugako mu mpera z'icyumweru gishize APR FC yagerageje kubaza icyo byasaba kugirango bibikeho uwo mukinnyi usanzwe akina asatira babwirwako bagomba kwishyura miriyoni y'amadorari.
Amasezerano ya Stephane Aziz azarangira mu mpeshyi ya 2024 ibyo bikaba byatuma amakipe ashaka uyu mukinnyi ashobra kumubona mu buryo bworoshye.
Nubwo hakomeje kuvuga aya makuru abenshi bakomeje kuvugako kuba APR FC kuba yakwegukana uyu rutahizamu bidahabwa amahirwe cyane kuko Stephane Aziz agomba gusinya amasezerano azamugeza mu 2026.
Ikipe ya Young Africans yasezerewe na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y'Epfo muri CAF Champions League muri 1/4 kandi mu mikino yose Stephane Aziz Ki yashoboye kwitwara neza kandi aza no gutsinda igitego nubwo umusifuzi atakemeje ahubwo akavugako umupira utarenze umurongo ngo ujye mu izamu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show