APR FC yagaragarije abakunzi bayo impinduka n’ibyemezo bishya mu kiganiro n’Itangazamakuru.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, busobanura ku bibazo byari bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe ndetse n’impinduka zafashwe mu rwego rwo kongera imbaraga mu ikipe.
Iki kiganiro cyabereye ku biro bya APR FC biherereye i Kimihurura, kiyoborwa na Brig Gen Deo Rusanganwa, Umuyobozi Mukuru wa APR FC (Chairman), ari kumwe n’umutoza mukuru Darko Novic ukomoka muri Seribiya, ndetse na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe barimo Lt Col Alphonse Muyango ushinzwe ibikoresho na Hitimana Thierry, Umuyobozi wa Tekinike.
Abakinnyi batandukanye n’nkipe: Si ugutandukana nabi, ni ugushaka umusaruro mwiza.
Mu minsi ishize, hari amakuru yavugaga ko APR FC yatandukanye n’abakinnyi bayo bitewe n’umusaruro muke. Umutoza mukuru Darko Novic yemeje ko koko aba bakinnyi batandukanye n’ikipe kuko urwego rwabo rutari ku gipimo APR FC yifuza.
Yagize ati: "APR FC ifite intego yo kuba ikipe iri ku rwego mpuzamahanga. Tugomba kugira abakinnyi bujuje ibisabwa kugira ngo tugere aho twifuza."
Chairman Brig Gen Rusanganwa yashimangiye ko aba bakinnyi batirukanywe ku gitutu cyangwa ikibazo cy’imyitwarire, ahubwo ko habayeho ibiganiro byimbitse byatumye batandukana mu bwumvikane.
Abakinnyi batandukanye n’ikipe ni Nwobodo Johnson Chidiebere na Godwin Odibo b’Abanya-Nigeria, ndetse na Bemol Apam Assongwe ukomoka muri Cameroun. Aba bakinnyi bahawe umushahara w’amezi 6, usibye Assongwe wahawe uw’amezi 3.
Abakozi bagiye: Ntawabirukanye, bagiye mu zindi nshingano
Hari amakuru yavugaga ko bamwe mu bakozi ba APR FC, barimo Kalisa Georgine wari ushinzwe umutungo, bashobora kuba barirukanywe cyangwa barahunze igihugu kubera ibibazo by’uburiganya.
Ubuyobozi bwa APR FC bwamaganye ibi bivugwa, buvuga ko Georgine atakiri umukozi wa APR FC ariko ibyo kuba atari mu gihugu bifitanye isano n’impamvu ze bwite.
Thierry Hitimana, wahoze ari umutoza wungirije, na Ndizeye Aimé Désiré, umutoza w’abanyezamu, nabo ntibirukanywe ahubwo bahinduriwe inshingano. Hitimana yagizwe Umuyobozi wa Tekinike ushinzwe amakipe y’abato, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere impano nshya.
Ibyavuzwe ku myitwarire y’abakinnyi b’abanyarwanda: Ni ibihuha
Hari ibihuha byavugaga ko abakinnyi b’Abanyarwanda bakinira APR FC batifuriza abanyamahanga kugera ku rwego rwo hejuru, bikagira ingaruka ku musaruro w’ikipe. Ubuyobozi bwa APR FC n’umutoza Darko Novic babihakanye bivuye inyuma, bavuga ko ari ibinyoma bidafite ishingiro.
Brig Gen Rusanganwa yagize ati: "Abakinnyi bacu bose ni abanyamwuga. Iyo twumvise ibyo bihuha twahise tugirana inama n’abakinnyi, ariko twasanze nta shingiro bifite. APR FC ni ikipe y’ubunyamwuga, ntabwo dushyigikira amacakubiri y’ubwoko ubwo ari bwo bwose."
APR FC irateganya imodoka nshya mu minsi 45
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibikorwa by’ikipe, ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko iyi kipe izabona imodoka nshya mu minsi 45 iri imbere. Ibi bizafasha mu koroshya ingendo z’ikipe ndetse no guteza imbere ibikorwa bya tekinike.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show