English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

APR FC yahinduye umuvuno ku bashaka kureba umukino wayo wo kwishyura

Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC, bwakubise hasi ibiciro ku bakunzi bayo bashaka kureba umukino wo kwishyura uzayihuza na Azam Fc mu mikino y'ijonjora ry'ibanze ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika CAF Champions League.

Umukino uteganijwe ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 202, nibwo ikipe 'APR FC izakira uyu mukino  nyuma yo gutsindirwa muri Tanzania na Azam FC igitego 1-0.

Kwinjira kuri uyu mukino n'amafaranga make, yagizwe 1000 Frw mu myanya yo hejuru cyane muri Sitade Amahoro, ahakurikiye  hagizwe  2000 Frw . Hari kandi ibihumbi 30000 Frw mu cyubahiro  cy'icyirenga V.VIP ibihumb 10000 Frw mu myanya y'icyubahiro ni 9000 Frw mu myanya y'abanyacyubahiro bo hejuru.

Gutanga umungara kuri iki kigero, APR FC irabyifuzamo inyungo yo kubona abakunzi bayo n'abafana ba ruhago muri rusange  baje muri Sitade kuyitera imbaraga bityo bikayifasha gutsinda Azam FC bazaba bahanganye mu mukino wo kwishyura.



Izindi nkuru wasoma

APR FC yahinduye umuvuno ku bashaka kureba umukino wayo wo kwishyura

BNR yagabanuye urwukungo rwayo rugera kuri 6.5%

Umukino wari guhuza Musanze FC na Etincelles FC wasubitswe

Umushinga w'Abanyamerika wo kureba niba ku Kwezi haba amazi wahagaze

Umugabo n'umugore batahuwe bashaka kugurisha umwana wabo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-21 18:05:27 CAT
Yasuwe: 49


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/APR-FC-yahinduye-umuvuno-ku-bashaka-kureba-umukino-wayo-wo-kwishyura.php