English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukino wari guhuza Musanze FC na Etincelles FC  wasubitswe

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje Etincelles FC ko umukino wa gicuti yari guhuramo na Musanze FC ku wa Gatandatu udashobora kuba kuko kuri uwo munsi hari Super Coupe izahuza APR FC na Police FC.

Uyu mukino wa gicuti wari uteganyijwe ku wa Gatandatu saa Cyenda kuri Stade Umuganda.

Amakuru avuga ko FERWAFA yabwiye Ikipe ya Etincelles FC ko uwo mukino udashobora kuba kubera ko ku wa Gatandatu hateganyijwe umukino w’igikombe kiruta ibindi uzahuza APR FC yatwaye Shampiyona na Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro.

Umwe mu bayobozi ba Etincelles FC yabwiye IGIHE ko bamaze kumenyeshwa icyo cyemezo ndetse ubu bari gushaka undi munsi uwo mukino wazakinirwaho.

Kuri uyu wa Kane, Musanze FC irakira Rutsiro FC mu mukino wa gicuti ubera kuri Stade Ubworoherane.

Uyu mukino wabaye uwa kabiri wa gicuti utemerewe kuba ku wa Gatandatu nyuma y’uwo Mukura VS yari guhuramo na Rayon Sports kuri Stade ya Huye.



Izindi nkuru wasoma

Nagombaga gukora ibikomeye kugira ngo nitwe ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre.

Musonera Germain wari ugiye kuba umudepite yafunzwe

Uganda yavumbuye utundi duce twari twihishemo peteroli

APR FC yahinduye umuvuno ku bashaka kureba umukino wayo wo kwishyura

Umugore bivugwa ko ariwe wenyine wari usigaye mu muryango yasanzwe yapfuye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-08 09:32:58 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukino-wari-guhuza-Musanze-FC-na-Etincelles-FC--wasubitswe.php