English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umushinga w'Abanyamerika wo kureba niba ku Kwezi haba amazi wahagaze 

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibyo mu Isanzure, NASA, cyahagaritse umushinga cyarimo wo kohereza icyogajuru cyo gucukumbura niba ku Kwezi haba amazi.

NASA yasobanuye ko ikiguzi cyabyo n’ubutinde bwawujemo ari zo mpamvu nyamukuru zatumye kiwuhagarika.

NASA yangeyeho gukomeza uwo mushinga bishobora kuzamura ikiguzi cyawo, bikaba byatuma hari indi mishinga y’ubushakashatsi idindira cyangwa igasubikwa.

Miliyoni $450 ni zo NASA yari imaze gutakaza muri uwo mushinga.

Icyogajuru cyagombaga kuzoherezwa muri Nzeri 2025 muri ubwo butumwa, kiratangira gusenywa ngo ibikoresho bikigize bikoreshwe mu yindi mishinga.

Mu mpera za 2023 ni bwo byari biteganyijwe ko icyo cyogajuru cyoherezwa, ariko ntibyaba kubera impamvu zitandukanye zatumye bikomeza gusubikwa.

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA ABDALLAH Fataki RISABA GUHINDURA AMAZINA

APR FC yahinduye umuvuno ku bashaka kureba umukino wayo wo kwishyura

Umwaka w'amashuri 2024-2025 ugiye gutangira mu Kwezi gutaha

Niba ushaka kumva ko aremereye agomba kubanza wuzuza ishingano-Perezida Kagame

U Rwanda rukeneye miliyari 6 Frw yo kugura sitasiyo zipima amazi no gutanga umuburo ku biza



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-19 12:24:55 CAT
Yasuwe: 76


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umushinga-wAbanyamerika-wo-kureba-niba-ku-Kwezi-haba-amazi-wahagaze-.php