English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

APR FC yanyagiwe na AZAM FC mu buryo butavuzweho rumwe  

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League yatsinzwe na Azam FC yo muri Tanzania igitego 1-0 , mu mukino ubanza w'ijonjora rya mbere wabaye ku cyumweru tariki ta 18 Kanama 2024.

Muri uyu mukino umutoza wa APR FC Darko, yari yakoze impinduka eshatu ugereranije n'abakinnyi babanje mu kibuga ku mukino wa Super Cup na Police, aho lamine Bah Richmond Lamptey na Mamadou Sy bari bafashe imyanya ya Mugisha Gilbert Victor Mbaoma na Niyibizi Ramadhan.

Ikipe ya APR FC niyo yabanje kubona uburyo bwa mbere bwashoboraga kuvamo igitego, ku munota wa 12 biturutse ku kazi gakomeye ka Lamine Bah, Lamptey yisanze ari wenyine mu rubuga rw'amahina gusa umupira yateye umunyezamu wa Azam awushyira hanze.

Nubwo muri rusange AZAM yihariraga umukino mu gice cya mbere, APR FC ni yo yongeye kugerageza umunyezamu ubwo Lampteye yongeraga gutera mu izamu atereye kure gusa aha ho Mohamed Mustafa aza kwufata neza.

Igice cya mbere cy'umukino cyarangiye  amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Ku munota wa 53 nibwo Azam FC yabashije gutera mu izamu rya APR FC gusa Pavelh Ndzila afata neza umupira wa Frank Tiesse.

Ku munota wa 54 umusifuzi w’umukino yahaye ikipe ya AZAM penaliti itavugwaho rumwe, ubwo yemezaga ko Niyomugabo Claude yakoreye ikosa Fei Toto mu rubuga rw’amahina. 

Penaliti yaje kwinjizwa neza na Jhonier Blanco, umwe mu banya Colombia batatu bakinira iyi kipe.

Umutoza wa APR FC yakoze impinduka yinjiza Victor Mbaoma, Odibo Godwin, Taddeo Lwanga ndetse na Alio Souane, gusa AZAM n’ubundi ni yo yakomeje kurema amahirwe yo gutsinda nubwo batayabyaje umusaruro.

Umukino warangiye APR FC itsinzwe na AZAM FC igitego 1-0 mu mukino ubanza.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 kuri Sitade Amahoro.



Izindi nkuru wasoma

Azam FC yasesekaye i Kigali (Amafoto)

APR FC yanyagiwe na AZAM FC mu buryo butavuzweho rumwe

Menya uko abagize Guverinoma batoranywa ndetse n'uburyo barahira

Joe Biden ati "Trump natsindwa hazameneka amaraso"

Umuntu wa mbere mu Rwanda yabazwe ikibyimba cyo mu bwonko mu buryo budasanzwe



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-19 09:44:32 CAT
Yasuwe: 50


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/APR-FC-yanyagiwe-na-AZAM-FC-mu-buryo-butavuzweho-rumwe--.php