English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Azam FC yasesekaye i Kigali (Amafoto)

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya  22 Kanama, ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe  aho ije mu mukino wo kwishyura uzayihuza na APR FC mu mpera z'iki cyumweru.

Ubwo iyi kipe yari imaze kugera i Kigali yagize iti"Twageze mu Rwanda, dukunda Abanyarwanda murakoze cyane."

Umukino wo kwishyura uteganijwe ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama saa 6h00 z'umugoroba kuri Sitade Amahoro. 

Umukino ubanza wabereye muri Tanzania kuri Azam Complex,umukino warangiye ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC itsinzwe na Azam FC igitego 1-0.

Ni igitego cyabonetse kuri penalite itaravuzweho rumwe n'abakurikiye uwo mukino.

 



Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Inkambi ya Mahama yagaragaje ubudasa mu irushanwa ryahuzaga amakipe yo mu nkambi(Amafoto)

Azam FC yasesekaye i Kigali (Amafoto)

Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b'umujyi wa Kigali

APR FC yanyagiwe na AZAM FC mu buryo butavuzweho rumwe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-22 12:05:22 CAT
Yasuwe: 50


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Azam-FC-yasesekaye-i-Kigali-Amafoto.php