Abadashyigikiye ubutegetse bwa Samia Suluhu Hassan batawe muri yombi.
Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Tanzania by’umwihariko Abanyapolitike batawe muri yombi ejo ku wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, ni nyuma y’uko bari bashaka guteza imyigaragambye i Dar Salalam mu mujyi rwagati.
Bamwe mubatawe muri yombi harimo umuyobozi mukuru w’ishyaka rya Chadema, Freeman Mbowe, ndetse na mugenziwe umwungirije Tundu Lissu. Iri shyaka rya Chadema ryemeje aya makuru yitabwa muri yombi y’aba bayobozi bawo rinatangaza ko abayobozi babo bafashwe na Polisi ishizwe kurwanya imyigaragambyo muri Tanzania.
Mbere yuko Mbowe atabwa muri yombi yari yabwiye abashyigikiye ishyaka rye ko ‘’gukora imyigaragambyo ari uburenganzira bwabo bahabwa n’itegeko nshinga, akomeza avuga ko adashimishwa n’imbaraga zikoreshwa na Polisi mu gutera ubwoba no guhungabanya umutekano w’abaturage.’’
Chadema ikaba ishinja ubutegetsi buriho bwa Perezida Samia Suluhu Hassan kuyobora igihugu nabi, banamushinja ko akandamiza abaturage ko nta n’icyo abamariye cyane ko agikorera mu gicucucucu cy’abamubanjirije.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yagiye kuri izi nshingano zo kuba umukuru w’igihugu mu ntangiriro z’umwaka 2021 asimbuye nyakwigendera John Pombe Magufuri.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show