English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abagenzi 120 baguye mu mpanuka y’indege ku kibuga cyindege cya Muan Airport.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kuzimya umuriro muri Koreya y’Epfo cyavuze ko byibuze abantu 120 bishwe ubwo indege yari itwaye abagenzi yafatwaga n'inkongi y'umuriro nyuma yo gukora impanuka ikomeye ku kibuga cy'indege cyo mu mujyi wa Muan muri kino gihugu.

Iyi ndege yari ivuye i Bangkok muri Thailand yerekeza ku kibuga cy’indege cya Muan Airport mbere yo gukora impanuka. Yari itwaye abagenzi 181, babiri ni bo bamaze gutabarwa ari bazima.

Iyi mpanuka yabaye ku cyumweru saa cyenda z’umugoroba ubwo indege ya Jeju Air, yari itwaye abagenzi 181barimo n’abakozi batandatu baturutse mu murwa mukuru wa Tayilande Bangkok.

Perezida w’Agateganyo wa Koreya y’Epfo, Choi Sang-mok, yageze ahabereye iyi mpanuka, iki kikaba ikibazo cya mbere agomba kwitaho mu buryo bw’umwihariko dore ko amaze amasaha 48 gusa atangiye izi nshingano.

Ikigo cya Boeing cyakoze indege ya Boeing 737-800 yakoze impanuka cyatangaje ko cyifatanyije n’imiryango y’abaguye muri iyi mpanuka.

Iperereza ku cyateye iyi mpanuka ryahise ritangira gusa bamwe mu baje gutanga ubutabazi bw’ibanze, bavuze ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’ikirere cyasaga nabi ubwo yabaga ndetse iyi ndege ikaba ishobora kuba yagonze inyoni nyinshi zari hafi y’ikibuga cy’indege ubwo yiteguraga guhagarara.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kuzimya umuriro cyemeje ko abantu 120 bishwe, abandi babiri bararokorwa - bombi bari mu bakozi.

Ibiro ntaramakuru Yonhap byo muri Koreya y'Epfo bivuga abayobozi b'ikigo gishinzwe kuzimya umuriro bavuze ko ibyiringiro bigenda bishira ku barokotse.



Izindi nkuru wasoma

Yakoze impanuka arapfa: Menya inkuru y’incamugongo yaburijemo ibyishimo by’ibirori by’ubukwe.

Imodoka y’Akarere ka Rusizi yari itwaye umurambo yakoze impanuka 5 barakomereka.

Abantu 11 bakomerekera mu mpanuka y’imodoka, harakekwa uburangare bwa shoferi.

Abagenzi 120 baguye mu mpanuka y’indege ku kibuga cyindege cya Muan Airport.

Abantu 67 baguye mu muvundo wo gufata ibyo kurya by’ubuntu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-29 09:52:32 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abagenzi-120-baguye-mu-mpanuka-yindege-ku-kibuga-cyindege-cya-Muan-Airport.php