Ubushakashatsi: Abagore bageze mu zabukuru bakunda imibonano mpuzabitsina kukigero cya 70%.
Abantu benshi bakunze kuvuga ko abagore bari mu zabukuru badakunda imibonano mpuzabitsina gusa ubushakashatsi bushya bwerekanye ko aribo ahubwo bayikunda ku rwego rwo hejuru.
Ubushakashatsi buvuga ko 70% by’abagore bari hejuru y’ imyaka 50 bishimira imibonano mpuzabitsina.
Ibi rero bije bikuraho imyumvire y’abantu bavuga ko abantu bakuze batagira ubushake bwo gukora imibonano.
Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Kindra cyivuga ku bwiza bw’igitsina gore, aho buvuga ko abagore benshi muri iki kigero bakiri mu rukundo ndetse bakishimira kugirana umubano mwiza n’abo bashakanye.
Amakuru ava mu bakoze ubu bushakashatsi bavuze ko abagore bari hejuru y’imyaka 50 bafite ubushobozi bwo kumva neza ibyiyumviro byabo no kubikora mu buryo bwiza, bagashimishwa n’uburyo imibanire yabo n’abagabo babo ituma bagira ubuzima busesuye.
Abahanga mu by’imyororokere bavuga ko kugira umubano mwiza w’imibonano mpuzabitsina ku mugabo n’umugore bizana ibyishimo.
Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko abagore bari muri iki kigero bafite uburyo butandukanye bwo gusobanukirwa no guhindura imitekerereze y’imibonano.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show