Abamaze iminsi binubira izamuka ry'ibiciro bafite ishingiiro, mu kwezi gushize byazamutseho 14,1%
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, cyatangaje ko ibiciro byiyongereyeho 14,1% mu kwezi kwa Gicurasi 2023 ugereranyije na Gicurasi 2022 mu gihe muri Mata 2023 byari byiyongereyeho 17,8%.
Iyi mibare ije nyuma y'igihe abanyarwanda binubira ubuzima bumaze guhenda by'umwihariko ibiicro by'ibiribwa aho bavuga ko hafi buri gicuruzwa cyendaga kwikuba kabiri ugereranyije n'igiciro cyahoranye mu gihe kitarenze umwaka.
Muri Gicurasi 2023, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 25,4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 21,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 7,6%.
Iyo ugereranyije Gicurasi 2023 na Gicurasi 2022, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 8,7%.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show