Abasirikare ba FARDC bashakaga kwihorera barashe abasivile batwika n'amazu
Abantu babiri bavanywe mu byabo n'intambara ibera muri Kivu ya Ruguru barashwe mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 4 Gicurasi, nyuma y’igitero cy’itsinda ry’abasirikare ba FARDC mu nkambi ya Tsere, iherereye mu birometero icumi uvuye i Bunia muri Ituri.
Amakuru avuga ko abo basirikare bifuzaga kwigaragambya bamagana iyicwa ry’umwe muri bagenzi babo umurambo we uherutse gutoragurwa hafi y’iyo nkambi.
Mu rwego rwo kwihorera, bamwe mu basirikare baba mu cyigo cya gisirikare nko mu kirometero kimwe uvuye aho hantu batwitse amazu abiri y'abantu bimuwe nyuma yo kurasa amasasu make.
Irindi tsinda ry'abasirikare bagarutse mu ijoro ryo ku wa kabiri kugeza ku wa gatatu, barasa mu kirere mbere yo gutwika amazu atatu.
Ku ruhande rwe, umuvugizi wa FARDC i Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, yagaragaje ko abahitanywe n’ibi bintu barashwe amasasu nabo basirikare bashakaga kwihorera.
Uyu musirikare mukuru yongeyeho ko iperereza rigikorwa kugira ngo hamenyekane abakoze iyo marorerwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show