English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abanyamakuru babiri bakoreraga Aljazeera bahitanywe n’ibitero by'ingabo za Israel 

Abanyamakuru babiri bakoreraga Aljazeera bahitanywe n’ibitero ingabo za Israel zagabye mu nkambi ya Al-Shati iri mu majyaruguru ya Gaza, ku wa Gatatu.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatangaje ko iyi ntambara ishyira mu byago abanyamakuru b’imbere mu gihugu.

CNN yanditse ko Ismail Al-Ghoul na mugenzi we ufata amashusho Rami Al-Rifi, baguye mu gitero cyagabwe n’ingabo za Israel zirwanira mu kirere, nyuma y’uko imodoka yabo irasiwe mu nkambi ya al Shati.

Aba banyamakuru bombi b’imyaka 27 bakoraga imbonankubone mu gace kegereye aho umuryango wa Ismail Haniyeh wari umuyobozi Mukuru w’umutwe wa Hamas wari utuye.

Aljazeera yashinje ingabo za Israel kugambirira kwica abanyamakuru bayo.

Iti “Iki gitero ni ubwicanyi bugambiriwe bwibasira itsinda ry’abanyamakuru n’imiryango yabo byatangiye mu Ukwakira 2023.”

Ingabo za Israel zatangaje ko Al-Ghoul yari umwe mu bagize umutwe wa Hamas, ndetse yagize uruhare mu gitero uyu mutwe wagabye kuri Israel tariki 7 Ukwakira 2023.

IDF yavuze ko “ku bw’uruhare rwe mu ruhande rwa gisirikare, Al-Ghoul yatanze amabwiriza ku bandi barwanyi uko bafata amashusho n’amajwi y’ibikorwa bya gisirikare ndetse yagize uruhare mu gufata amashusho no gukwirakwiza amashusho y’ibitero byagabwe ku ngabo za Israel. Ibikorwa bye byigaragazaga ko ari umwe mu bagize igisirikare cya Hamas.”

Ibiro bya Aljazeera muri Israel na Palestine byatangaje ko Al-Ghoul yigeze gutabwa muri yombi n’ingabo za Israel muri Werurwe, afungwa amasaha 12 ariko nyuma aza kurekurwa.

Aljazeera ivuga ko iyo Al-Ghoul atabaho Isi itari kumenya ibikorwa bya kinyamaswa bikorwa mu ntambara igiye kumara umwaka ishyamiranyije ingabo za Israel n’umutwe wa Hamas muri Gaza.



Izindi nkuru wasoma

Abarenga ibihumbi 40 bamaze gusiga agatwe mu ntambara ya Israel na Hamas

Abana b'impinja b'impanga bicanywe na nyina mu gitero cya Israel muri Gaza

Uganda:Umubare w'abahitanywe n'inkangu ukomeje gutumbagira

Abantu 61 bahitanywe n'impanuka y'indege muri Brezili

Israel Mbonyi yakiriwe bidasanzwe ageze muri Kenya



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-02 15:13:19 CAT
Yasuwe: 53


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abanyamakuru-babiri-bakoreraga-Aljazeera-bahitanywe-nibitero-byingabo-za-Israel-.php