English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari mu buzima bushaririye bavuze ko batazakina umukino wa APR FC.

Kuri uyu wa gatatu tariki 11 ukuboza 2024, ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports zirakina umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 4 wa shampiyona utarabereye igihe. Kiyovu Sports itameze neza muri shampiyona y’u Rwanda, ishobora kudakina uyu muki.

APR FC iri mu myitozo ikarishye yitegura  nyuma yuko inganyije na Rayon Sports ubusa ku busa, gusa uyu mukino uzabahuza na Kiyovu Sports ntambaraga nyinshi ufite nk’uko bigaragarira abakurikirana ruhago nyarwanda.

Abakinnyi ntabwo bemera ibyo ubuyobozi burimo kubakorera, kugeza  ubu bakaba bamaze kumenyesha ubuyobozi  bwa Kiyovu Sports ko ntibatabona amafaranga y’umushahara bafitiwe ntabwo bazakina umukino bafitanye na APR FC.

Ikipe ya Kiyovu Sports kugeza ubu abakinnyi bafitiwe amafaranga y’imishahara y’amezi 2 ntamafaranga babona ndetse n’icyizere kugeza ubu ntabwo wavuga ko gihari.

Ikipe ya Kiyovu Sports iheruka guhabwa amafaranga n’umujyi wa Kigali angana na Milliyoni 23 ndetse na Milliyoni 6 bahawe na Rwanda Premier League ariko aya yose yahise afatirwa na Hotel Igitego akigera kuri konte.

Kiyovu Sports kuva Shampiyona yatangira imaze gutsinda imikino 2 gusa harimo uwo yatsinze AS Kigali ndetse na Etincelles FC,  iyi kipe iri ku mwanya wa 16 n’amanota 7.



Izindi nkuru wasoma

Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Tchad byatatswe n’abitwaje intwaro 19 bahasiga ubuzima.

Abataka bashya ba APR FC Hakim Kiwanuka na Denis Omedi barebye umukino wabahuje na Marine FC.

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Habaye impinduka mu mukino uzahuza Rayon Sports na Mukura VS ku wa Gatangatu.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-10 08:29:33 CAT
Yasuwe: 38


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abakinnyi-ba-Kiyovu-Sports-bari-mu-buzima-bushaririye-bavuze-ko-batazakina-umukino-wa-APR-FC.php