English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amagambo ateye ubwoba: Gutunga agatoki Gasogi United bimeze nko kunywa Tiyoda- KNC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 5 ukuboza 2024, Kakooze Nkuriza Charles yabyutse asubiza umutoza wungirije wa Vision FC watangaje ko Gasogi United ari ikipe yo gutsinda.

Umutoza w’ungirije akaba n’umunyamabanga w’ikipe ya Vision FC Banamwana Camarade, ku munsi wejo hashize tariki 4 ukuboza 2024 , yatangaje ko Gasogi United ari ikipe yo gukuraho amanota 3 uko byagenda kose.

KNC uyobora Gasogi United ntiyigeze yishimira aya magambo Camarade yavuze ku ikipe ayoboye bitewe n’agasuzuguro uyu mugabo yagaragaje imbere ya Gasogi United avuga ko iri hejuru cyane ya Vision FC.

KNC yavuze ko bibabaje kumva Vision FC yikoma mu gatuza igatangaza ko izatsinda Gasogi United

Ati “Camarade nutunga agatoki Gasogi United ikagutsinda ntuzarire kuko gutunga agatoki Gasogi bimeze nko kunywa Tiyoda. Birababaje cyane kumva ikipe nka Vision FC ivuga ko amanota yari itegereje ari aya Gasogi United.”

KNC yanahamagariye abakunzi ba Gasogi United kuza bagaca agasuzuguro batsinda Vision FC irimo kwikoma mu gatuza.

Ati “Abakunzi ba Gasogi United muze duce agasuzuguro kuko ntitwari dukwiye gucishwa mu kanwa n’ikipe nka Vision FC. Ntasoni? muze duhane ikipe yadusuzuguye cyane.”

Uyu mukino wahanganishije Gasogi United na Vision FC, uri kuri uyu wa gatanu tariki 6 ukuboza 2024, uzabera kuri Kigali Pele Stadium ku isaha ya saa cyenda z’amanwa, ni Gasogi United izakira.

Ikipe ya Gasogi United kugeza ubu iri ku mwanya 6 n’amanota 16 naho ikipe ya Vision FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 8.



Izindi nkuru wasoma

Umutoza wa Manchester United yatangaje ko azongerera amasezerano Harry Maguire.

Amakuru y’akababaro: Yapfuye yimanitse mu mugozi nyuma yo kunywa agasinda bakamwiba igare.

Imikinire ya Andre Onana ikomeje gutera urujijo ku bakunzi ba Manchester United.

Iran yatunze agatoki Amerika na Israel kuba imbarutso yo guhirika ubutegetsi bwa Bashar Assad.

Rayon Sports yakabukiye Muhazi United ibitego 2-1, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-05 09:37:03 CAT
Yasuwe: 50


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amagambo-ateye-ubwoba-Gutunga-agatoki-Gasogi-United-bimeze-nko-kunywa-Tiyoda-KNC.php