English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Iran yatunze agatoki Amerika na Israel kuba imbarutso yo guhirika ubutegetsi bwa Bashar Assad.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Israel ari byo bihugu biri inyuma y’ihirikwa rya Bashar Assad wahoze ari Perezida wa Syria.

Ayatollah Khamenei yatangaje ibi mu ijambo yavugiye imbere y’imbaga y’abaturage kuri uyu wa 11 Ukuboza 2024, aho yasobanuye ko ibyabaye muri Syria atari impanuka, ahubwo ari umugambi wateguwe ugashyirwa mu bikorwa na Amerika na Israel.

Ati “Nta gushidikanya gukwiriye kubaho, ibyabaye muri Syria ni umusaruro w’ubufatanye bwa Amerika n’Abayahudi.”

Mu mpera z’ukwezi gushize, imitwe yitwaje intwaro iyobowe na Hayat Tahrir-al-Sham (HTS) yagabye ibitero bikomeye muri Syria.

Abo barwanyi bigaruriye imijyi minini ndetse bafata n’umurwa mukuru, Damascus. Bashar Assad yahise ahungira mu Burusiya hamwe n’umuryango we

Iran ivuga ko n’ubwo Bashar Assad yahiritswe izakomeza kugira imbaraga zikomeye mu karere kandi ko izakuraho uruhare rw’Amerika muri Aziya yo Hagati.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Nyamasheke: Ubuzima bw’abanyura ku kiraro cya Kamiranzovu buri mu kaga.

Intambara hagati ya Israel na Hamas yatumye abasirikare ba Israel 28 biyahura. (Raporo)

Rayon Sports ibura babari b’inkingi za mwamba iracakirana na Police FC kuri uyu wa Gatandatu.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko uwishe abantu 15 muri New Orleans yahoze mu ngabo z’Igihugu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-12 09:22:30 CAT
Yasuwe: 32


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Iran-yatunze-agatoki-Amerika-na-Israel-kuba-imbarutso-yo-guhirika-ubutegetsi-bwa-Bashar-Assad.php