English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amajwi y'umukandida wa FPR inkotanyi Paul Kagame akomeje gutumbagira

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje amajwi y’agateganyo mu matora agaragaza ko Paul Kagame wari watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi yatsindiye kuyobora u Rwanda agize amajwi 99.18%.

Aya matora yabaye tariki 14 ku Banyarwanda baba mu mahanga na tariki 15 Nyakanga 2024 ku batuye imbere mu gihugu.

Imibare y’agateganyo kandi igaragaza ko Dr. Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda yagize 0.50% mu gihe Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga yagize amajwi 0.32%.

Amajwi ya mbere y’ibanze yari yatangajwe ku mugoroba wa tariki 15 Nyakanga 2024, na yo yagaragazaga ko Paul Kagame ari we uri imbere n’amajwi 99.15%, icyakora hari hakiri amajwi asaga miliyoni ebyiri atari yakabaruwe.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Odda Gasinzigwa yavuze ko mu Banyarwanda 9 071 157 bagombaga gutora, abatoye bose ari 8 907 876.

Abatoye neza ni 98.07% mu gihe imfabusa ari 0.14%

Gasinzigwa yavuze ko amajwi ya burundu azatangazwa bitarenze tariki 27 Nyakanga 2024.

Mpayimana na Habineza bari bahatanye na Paul Kagame, bemeye ko batsinzwe, ndetse bashimira uwabatsinze bamwifuriza ishya n’ihirwe.

Paul Kagame w’imyaka 66 yatangiye kuyobora u Rwanda muri Werurwe 2000 mu buryo bw’inzibacyuho. Mu 2003 ni bwo yatorewe manda ya mbere mu matora ya mbere yari abaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b'umujyi wa Kigali

Imirwano yongeye kubura muri DRC mu gihe ibiganiro bigamije amahoro byakomeje muri Angola

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano

Niba ushaka kumva ko aremereye agomba kubanza wuzuza ishingano-Perezida Kagame

Perezida Kagame yakomoje kubyo gusoresha insengero



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-18 15:48:01 CAT
Yasuwe: 89


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amajwi-yumukandida-wa-FPR-inkotanyi-Paul-Kagame-akomeje-gutumbagira.php