English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imirwano yongeye kubura muri DRC mu gihe ibiganiro bigamije amahoro byakomeje muri Angola

Mu gihe hashize igihe hari agahenge katangajwe bwa mbere na Amerika, nyuma yaho u Rwanda na DR Congo na byo byumvikanye agahenge katangiye mu ntangiriro z’uku kwezi, ni nako imirwano yongeye kumvikana muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Kanama 2024.

Umwe mu bakozi ba sosiyete sivile ya teritwari ya Masisi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko imirwano yumvikanye mu gicuku cyo ku wa gatatu mu misozi yitaruye 'centre' ya Bihambwe muri Masisi.

Uyu mukozi utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko kugeza ubu bataramenya uwagabye igitero bwa mbere hagati ya Wazalendo na M23”, avuga ko mu gitondo abantu baho bababwiraga ko hacyumvikana amasasu macye, nyuma aza guhagarara.

Ku mirwano ivugwa uyu munsi, Col Willy Ngoma uvugira M23 yabwiye BBC ko nta na rimwe bajya batera FARDC, ko ari yo ibatera bakirwanaho.

Ati: “Ni bo batera ibirindiro byacu…babikora hafi buri munsi…bakarasa ibisasu ahantu hari abasivile kugira ngo batere rubanda ubwoba, icyo duhita dukora ni iki? Biba ngombwa ko twirinda no kurinda abasivile, ni yo ntego yacu, abaturage bagomba kubaho mu mahoro.”

Ibi birikuba mu gihe i Luanda muri Angola hahuriye intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iz’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho zongeye guhurira ku meza y’ibiganiro byitabiriwe n’intumwa ziyobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António, niwe wayoboye ibi biganiro by’iminsi ibiri byatangiye ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 20 Kanama 2024, naho iy’u Rwanda ihagarariwe n’intumwa ziyobowe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe, ndetse na Thérèse Kayikwamba Wagner uyoboye intumwa zihagarariye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Abanyeshuri batagereye kugihe ku bigo by’amashuri bigaho bagaragaje imbogamizi bahuye nazo.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-21 13:22:30 CAT
Yasuwe: 49


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imirwano-yongeye-kubura-muri-DRC-mu-gihe-ibiganiro-bigamije-amahoro-byakomeje-muri-Angola.php