English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amakuru ababaje: Rene  Bluce wari umuganga wa Gicumbi FC yitabye Imana.

Rene  Bluce wari umuganga w’ ikipe ya Gicumbi FC yitabye Imana kuri uyu wa 7 Ukuboza 2024 azize uburwayi.

Uyu muganga mu gitondo kuri telefoni ye ngendanwa, yari yashyizeho ubutumwa kuri watsap (status) avuga ko asaba Imana imbabazi mu gihe yaba yarakosheje akiri ku isi, asaba ko mu gihe azashiramo umwuka imana yazamwakira mu bayo.

Rene  Bluce yari amaze igihe arwariye mu bitaro bya Kigali CHUK, abakunzi be bakaba bari bamaze minsi bakukusanya inkunga y’amafaranga yabafasha ngo avurwe akire ariko bikanga.

Usibye kuba yari umuganga w’ikipe ya Gicumbi FC, yanakoreraga ku  Igonderabuzima cya Byumba aho bakirira abarwayi mbere yo kubohereza mu bitaro bya Byumba mu gihe bahabwa Transfer.

Ubuyobozi bw’Akarere n’ abakunzi b’ ikipe ya Gicumbi FC bihanganije umuryango wa Rene, babinyujije ku rubuga bahuriragaho n’uyu muganga biyemeza kubafata mugongo.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Amakuru agezweho: Mashami Vincent yatandukanye na Police FC.

Umukambwe w’imyaka 96 Jean-Marie Le Pen utavuga rumwe na Leta y’Ubufaransa yitabye Imana.

Ari mu kaga gakomeye: Uwatanze amakuru kuri Kaminuza ya UR Huye ari gushakishwa uruhindu.

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-08 12:42:29 CAT
Yasuwe: 36


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amakuru-ababaje-Rene--Bluce-wari-umuganga-wa-Gicumbi-FC-yitabye-Imana.php