English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amavubi  agomba gutsinda South Sudan kugirango ikomeze muri CHAN, ese intsinzi irashoboka?

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, iritegura gucakirana na South Sudan ku mukino wo kwishyura mu majonjora y’irushanwa rya CHAN 2024. Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali uyu munsi tariki ya 28 Ukuboza 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umukino ubanza wabereye i Juba muri South Sudan warangiye ikipe ya South Sudan itsinze u Rwanda ibitego 3-2, bituma Amavubi asabwa intsinzi ikomeye kugira ngo akomeze mu kindi cyiciro.

Nyuma yo gutsindwa mu mukino ubanza, Amavubi yagaragaje icyizere cyo kugaruka mu mukino wo kwishyura. Abakinnyi barimo MUHIRE Kevin na NIYIGENA Clement biyemeje gutanga ibyo bafite byose kugira ngo bashimishe Abanyarwanda bose muri rusange.

Itiki ya make ni  1,000 RWF,  abafana barasabwa kuza gushyigikira Amavubi, kuko ari amahirwe yo guhindura amateka no gukomeza mu irushanwa rya CHAN.



Izindi nkuru wasoma

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Igice cya 2 cya filime ya Squid Game kiri gukurikizwa imijugujugu muri Vietnam.

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-28 11:29:53 CAT
Yasuwe: 39


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amavubi--agomba-gutsinda-South-Sudan-kugirango-ikomeze-muri-CHAN-ese-intsinzi-irashoboka.php