Aya mafaranga azava he?- mu Karere ka Muhanga umubyeyi arasabwa miliyoni 17frw.
Mukeshimana Josepha ufite umwana witwa Mugisha Bruno wavukanye indwara idasazwe arasabwa miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo havurwe umwana we.
Uyu Mukeshimana Josepha yatangaje ko uyu mwana yafashwe n’uburwayi bw’amayobera akivuka, aho byatangiye afite ikibyimba gito ku itama ariko kikagenda cyiyongera umunsi ku munsi.
Muganga wabyaje Mukeshimana Josepha akimara kubona ikibazo umwana afite yahise amuha transfert imwohereza mu Bitaro by’i Kanombe biri i Kigali agezeyo baramubaga basanga afite inyama z’ibinure.
Yagize ati’’Mu Bitaro bya Kanombe Mugisha Bruno bamunyujije mu cyuma basanga nta Kanseri arwaye. Bahita bongera ku twandikira indi transfert itujyana muri Faycal tuhageze bamubaga ubugira kabiri, bavuga ko kugira ngo umwana akire tugomba gutanga miliyoni 17 zose z’amafaranga y’u Rwanada, ubwo twahise dutaha tujya kugurisha inzu yacu ndetse n’ibikoresho bimwe na bimwe tubasha kubona miliyoni 12 gusa.’’
Mukeshimana akomeza avuga ko abaturanyi ahantu hari abaganga b’inzobere barimo kubaga ibibyimba baherereye mu Bitaro bya Kirinda ho mu Karere ka Karongi.
Mukeshimana ati’’ Twarahageze basuzuma umwana maze batubwira ko mu Rwanda nta bikoresho bafite byo kugorora umusaya usibye kumujyana hanze y’u Rwanda akaba ariho avurirwa.’’
Mukeshimana Josepha yababajije izo nzobere amafaranga byasaba ngo umwana wabo avurwe bamusubizako amafaranga macye ari miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.
Dr.Muvunyi Jean Baptiste akaba n’umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kabgayi yavuze ko umwanzuro wa nyuma abasuzumye uyu mwana batanze ari wo uyu mubyeyi agomba gukurikiza cyane ko indwara umwana wabo afite hatarimo Kanseri.
Kugeza ubu Mugisha Bruno atunzwe no kurya imbuto ndetse no kunywa igikoma, Mukeshimana Josepha we atangaza ko iyo ariye amakaroni cyangwa umuceri bikamutera kwitsamura ibyo yariye byose ahita abisohora binyuze mu mazuru.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show