English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uwarujyiye kwiba  amatungo mu Karere ka Muhanga  yakubiswe izakabwana.

Ibi byabereye mu Karere ka Muhanga aho abajura  bari bagiye  kwiba amatungo ariko bagerayo bagakubitwa n’umusore w’umukarateka hafi gupfa.

Uyu musore ndetse na bagenzi be  bari bagiye kwiba mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Ruli, mu murenge wa Shyogwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 28 Nzeri, 2024.

Abajura bageze muri urwo rugo babanza gufunga inzugi z’aho abasore bo muri urwo rugo barara, ubundi bacukura inzu ibamo amatungo.

Batangiye gutwara amatungo (ihene), umusore mukuru wo muri urwo rugo arabumva, akoze ku rugi asangaruradadiye , ahamagara murumuna we ukina Karate, na we akoze ku rugi aho arara asanga harafunze, ni ko kumena idirishya arasohoka.

Maze asohotse hanze  asanga aho amatungo arara, umwe muri abo bakekwaho ubujuraarasutamye, cyakora yari amaze kurenza inyuma y’urugo ihene ebyiri.

Hanyuma  musore ufite imyitozo ya karate  yatangiye kurwana n’uwo mujura,mukuru we aje gutabara umujura ahita amutema mu mutwe.

Muri iyo mirwano, wa musore ukina Karate yaje kwambura umujura umuhoro, na we arawumutemesha aramukomeretsa ahantu hatandukanyeku mubiri we.

Nsengimana Oswald, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, yemeza amakuru y’ibyabaye, akavuga ko igisambo cyakomerekeje nyiri urugo, na we yirwanaho atema icyo gisambo.

Yanavuze ko ari uwo ukekwaho ubujura yajyanywe kwa muganga, ndetse na nyiri urugo ajyanwa kwa muganga i Kabgayi. Gusa kugeza ubu umusore ukekwaho ubujura yanze kuvuga bagenzi be bari kumwe na we.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Abakekwaho ubujura barasiwe mu Karere ka Kamonyi.

Uwarujyiye kwiba amatungo mu Karere ka Muhanga yakubiswe izakabwana.

Abaturiye Akarere ka Gatsibo barishimira imirimo yo kwagura Uruganda rw’Umuceri ko iri kugera kum

Aya mafaranga azava he?- mu Karere ka Muhanga umubyeyi arasabwa miliyoni 17frw.

Ngoma: Amatungo 18 amaze kwandura indwara y'ubuganga.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-30 17:21:34 CAT
Yasuwe: 66


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uwarujyiye-kwiba--amatungo-mu-Karere-ka-Muhanga--yakubiswe-izakabwana.php