Uwarujyiye kwiba amatungo mu Karere ka Muhanga yakubiswe izakabwana.
Ibi byabereye mu Karere ka Muhanga aho abajura bari bagiye kwiba amatungo ariko bagerayo bagakubitwa n’umusore w’umukarateka hafi gupfa.
Uyu musore ndetse na bagenzi be bari bagiye kwiba mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Ruli, mu murenge wa Shyogwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 28 Nzeri, 2024.
Abajura bageze muri urwo rugo babanza gufunga inzugi z’aho abasore bo muri urwo rugo barara, ubundi bacukura inzu ibamo amatungo.
Batangiye gutwara amatungo (ihene), umusore mukuru wo muri urwo rugo arabumva, akoze ku rugi asangaruradadiye , ahamagara murumuna we ukina Karate, na we akoze ku rugi aho arara asanga harafunze, ni ko kumena idirishya arasohoka.
Maze asohotse hanze asanga aho amatungo arara, umwe muri abo bakekwaho ubujuraarasutamye, cyakora yari amaze kurenza inyuma y’urugo ihene ebyiri.
Hanyuma musore ufite imyitozo ya karate yatangiye kurwana n’uwo mujura,mukuru we aje gutabara umujura ahita amutema mu mutwe.
Muri iyo mirwano, wa musore ukina Karate yaje kwambura umujura umuhoro, na we arawumutemesha aramukomeretsa ahantu hatandukanyeku mubiri we.
Nsengimana Oswald, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, yemeza amakuru y’ibyabaye, akavuga ko igisambo cyakomerekeje nyiri urugo, na we yirwanaho atema icyo gisambo.
Yanavuze ko ari uwo ukekwaho ubujura yajyanywe kwa muganga, ndetse na nyiri urugo ajyanwa kwa muganga i Kabgayi. Gusa kugeza ubu umusore ukekwaho ubujura yanze kuvuga bagenzi be bari kumwe na we.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show