Abakekwaho ubujura barasiwe mu Karere ka Kamonyi.
Mu Karere ka Kamonyi umurenge wa Rugarika,akagari ka Kabagesera, umudugudu wa Bwirabo, harasiwe abantu babiri bari barabaye intakorwaho mu kwiba abaturage no gufata ku ngufu.
Ku wa 30 Nzeri 2024 ni bwo inzego z’umutekano zarashe ibi bisambo. Abarashwe ni Henock na Frank nk’uko abaturage babidutangarije.
Umwe mu baturage yagize ati’’Aho byabereye nahasanze imodoka ya Polisi, hari nka saa kumi n’imwe za mugitondo, nyuma nza kumenya ko ari Henock na Frank.’’
Yakomeje avuga ko uyu Henock yari yarabaye igihararumbu mugukora amabi, cyane ko yamburaga abantu abasanze mu mazu yabo abandi akabategera munzira, dore ko ntamuntu warukigenda mu masaha ya n’ijoro.
Umwe mubo kuruhande rw’uwarashwe yavuze ko bari bamaze igihe kitarigito bafungiwe mu kigo cy’inzererezi kubera ibyo bikorwa bibi by’ubujura bari bakoze.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje ko hagikorwa iperereza ryimbitse.
Yagize ati’’ Nibyo koko hari abajura barasiwe mu Karerere ka Kamonyi gusa haracyakorwa ipererereza.’’
Yakomeje avuga ko abaturage bagomba kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo umutekano wabo uhore wizewe.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show