English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abakekwaho ubujura barasiwe mu Karere ka Kamonyi.

Mu Karere ka Kamonyi umurenge wa Rugarika,akagari ka Kabagesera, umudugudu wa Bwirabo, harasiwe abantu babiri bari barabaye intakorwaho mu kwiba abaturage no gufata ku ngufu.

 Ku wa 30 Nzeri 2024 ni bwo inzego z’umutekano zarashe ibi bisambo. Abarashwe ni Henock na Frank  nk’uko abaturage babidutangarije.

Umwe mu baturage yagize ati’’Aho byabereye nahasanze  imodoka ya Polisi, hari nka saa kumi n’imwe za mugitondo, nyuma nza kumenya ko  ari Henock na Frank.’’

Yakomeje avuga ko uyu Henock yari yarabaye igihararumbu mugukora amabi, cyane ko yamburaga abantu abasanze mu mazu yabo abandi akabategera munzira, dore ko ntamuntu warukigenda mu masaha ya n’ijoro.

Umwe mubo kuruhande rw’uwarashwe  yavuze ko  bari bamaze igihe kitarigito  bafungiwe  mu kigo cy’inzererezi  kubera ibyo bikorwa bibi by’ubujura bari bakoze.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje ko hagikorwa iperereza ryimbitse.

Yagize ati’’ Nibyo  koko hari abajura barasiwe  mu Karerere ka Kamonyi  gusa haracyakorwa ipererereza.’’

Yakomeje  avuga ko abaturage bagomba kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo  umutekano wabo uhore wizewe.

 

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Abakekwaho ubujura barasiwe mu Karere ka Kamonyi.

Uwarujyiye kwiba amatungo mu Karere ka Muhanga yakubiswe izakabwana.

Rusizi: Urubyiruko nirwo rukomeje kwishora mu nzira y’ubujura.

Abaturiye Akarere ka Gatsibo barishimira imirimo yo kwagura Uruganda rw’Umuceri ko iri kugera kum

Aya mafaranga azava he?- mu Karere ka Muhanga umubyeyi arasabwa miliyoni 17frw.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-01 08:57:55 CAT
Yasuwe: 31


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abakekwaho-ubujura-barasiwe-mu-Karere-ka-Kamonyi.php