English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Inkambi ya Mahama yagaragaje ubudasa mu irushanwa ryahuzaga amakipe yo mu nkambi(Amafoto)

Ikipe y'inkambi ya Mahama yegukanye ibikombe byinshi kurusha andi makipe yose bari bahanganye mu irushanwa ryari rimaze iminsi itanu rihuza amakipe y'inkambi z'impunzi ziri mu Rwanda.

Kuva tariki ya 17 Kanama 2024, mu nkambi y'impunzi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe haberaga irushanwa ruhuza inkambi mu mikino itandukanye.

Ni imikino yahuzaga abakinnyi basaga 600 bari baturutse mu nkambi za Mahama , Kigeme, Mugombwa ,Nyabiheke na Kiziba, ayo makipe akaba yarahatanaga mu mikino ya Football, Basketball, Volleyball, Karate na Seatball.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama nibwo iyi mikino yasojwe hanatangwa ibihembo ku makipe yitwaye neza aho amakipe yagiye ahembwa kugera no kuri Miliyoni y'amafarnga y'u Rwanda.

Mu mukino wa Basketball mu bagabo, igikombe cyatwawe na Mahama I itsinze Nyabiheke ku manota 41 kuri 39, naho mu bagore gitwarwa na Mahama I itsinze Mahama II ku manota 34 kuri 23.

Muri Volleyball, igikombe cyatwawe n'inkambi ya Mugombwa yo mu karere ka Gisagara, itsinze Kigeme yo mu Karere ka Nyamagabe amaseti 3-1.

Mu mupira w'amaguru, ikipe y'inkambi ya Mahama I yatsinze inkambi ya Kigeme igitego 1-0 ihita itwara igikombe inahembwa miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.

Imikino nk'iyi yari igamije gukangurira urubyiruko ruba mu nkambi kwirinda kujya mu bikorwa bitemewe n'amatgeko,kwirinda inda z'indaro n'ibindi bishuko.



Izindi nkuru wasoma

Inkambi ya Mahama yagaragaje ubudasa mu irushanwa ryahuzaga amakipe yo mu nkambi(Amafoto)

NISR yagaragaje ko ibiciro by'ibiribwa ku masoko byagabanutseho 0.6%

NEC yagaragaje ko 90% by’ahazakorerwa amatora mu gihugu ibikorwa byo kuhategura byararangiye

Meteo Rwanda yagaragaje ututere tuzagwamo imvura nyinshi muri iki Cyumweru

Amakipe ya APR BBC mu bagabo no mu bagore yegukanye irushanwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-22 16:55:27 CAT
Yasuwe: 53


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Inkambi-ya-Mahama-yagaragaje-ubudasa-mu-irushanwa-ryahuzaga-amakipe-yo-mu-nkambiAmafoto.php