English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bimwe mu bidasanzwe byaranze amatora y'Umukuru w'igihugu n'ay'Abadepite(Amafoto)

Amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite yaranzwe n'udushya dutandukanye dufitanye isano n'umuco nyarwanda ndetse n'igipimo cy'imyumvire y'abaturage, ku ruhare rwabo mu itorwa ry'abayobozi b'inzego z'Igihugu.

Kuri site zimwe na zimwe zo mu Mujyi wa Kigali no mu zindi Ntara, amatora yari afite ishusho y'ubukwe bikagaragazwa n'uburyo abazaga gutora n'abakorerabushake ba Komisiyo y'Igihugu y'Amatora bari bambaye barimbishije ibyumba by'itora no hanze yabyo, uburyo abantu bakirwaga, kugeza n'aho hari aho abazindutse cyane bahawe ifunguro rya mu gitondo mu gihe bari bagitegereje ko isaha ya saa moya igera ngo ibiro by’itora bifungure.

Nkaho  abaturage bo mu Kagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze bateguye icyayi banywereye aho batorera mu rwego rwo kugira ngo hatazagira abakererwa bagitegura mu rugo.

Ibi kugira ngo babigereho byaturutse ku bushake bwabo maze igitekerezo Abakuru b’Imidugudu bakigeza ku buyobozi bw’Akagari na bwo bubaha inama yabafashije kugera kuri icyo gikorwa.



Izindi nkuru wasoma

Israel Mbonyi yakiriwe bidasanzwe ageze muri Kenya

Uyu mwaka Abanyarwanda biteguye bidasanzwe umuganura bitewe n'umusaruro babonye

Nyuma y'igihe gito atsinze amatora Masoud Pezeshkian yarahiye nka Perezida wa Iran

Trump yatangaje intambara ya gatatu y'isi mu gihe Kamala Harris yaba atsinze amatora

Hatangajwe ku buryo bwa burundu ibyavuye mu matora y'umukuru w'igihugu n'ay'Abadepite



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-16 11:04:48 CAT
Yasuwe: 233


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bimwe-mu-bidasanzwe-byaranze-amatora-yUmukuru-wigihugu-nayAbadepite.php