English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Trump yatangaje intambara ya gatatu y'isi mu gihe Kamala Harris yaba atsinze amatora

Donald Trump yavuze ko Kamala Harris bashobora guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu aramutse atsinze byaganisha ku Ntambara ya gatatu y’Isi mu gihe cya vuba.

Ni ingingo Trump yagarutseho ku wa Gatanu 26 Nyakanga 2024, mu biganiro byamuhuje na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.

Uyu mugabo yavuze ko aramutse atorewe kongera kuyobora Amerika intambara ya Israel na Hamas yarangira vuba.

Yakomeje avuga ko Kamala Harris atorewe kuyobora Amerika abantu baba begereje Intambara ya Gatatu y’Isi kurenza ikindi gihe.

Ati “Nituramuka tudatsinze, muzabona intambara nyinshi mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse n’Intambara ya Gatatu y’Isi irashoboka. Mwegereye Intambara ya Gatatu y’Isi kurenza ikindi gihe icyo aricyo cyose kuva Intambara ya Kabiri y’Isi yarangira. Turayikozaho imitwe y’intoki kubera abantu badashoboye bayoboye iki gihugu.”

Donald Trump amaze igihe avuga ko iyo aza kuba ari Perezida intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine itari kuvuka.

Uyu mugabo atangaje ibi mu gihe yamaze kwemezwa n’ishyaka rye ry’Aba-Républicains ko ariwe uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Ni mu gihe ku ruhande rw’Aba-démocrates Kamala Harris ari mu buhabwa amahirwe, nyuma y’uko Joe Biden atangaje ko atazongera kwiyamamaza.



Izindi nkuru wasoma

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

Abanyeshuri batagereye kugihe ku bigo by’amashuri bigaho bagaragaje imbogamizi bahuye nazo.

Rusizi:Habonetse umurambo wa DASSO bikekwaho yaba yishwe

Imirwano yongeye kubura muri DRC mu gihe ibiganiro bigamije amahoro byakomeje muri Angola

Ubutasi bwa Amerika bwavumbuye igihugu giherutse kwinjira mu mabanga ya Donald Trump



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-28 10:24:54 CAT
Yasuwe: 89


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Trump-yatangaje-intambara-ya-gatatu-yisi-mu-gihe-Kamala-Harris-yaba-atsinze-amatora.php