Bugesera:Abarokotse Jenoside barasaba ko ahabereye ubwicanyi ndengakamere hashyirwa ibimenyetso
Ku wa gatandatu tariki ya 20 Mata 2024,Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama basabyeko ahantu hagiye hicirwa Abatutsi hagenda hashirwa ibimenyetso kugirango amateka yaho atazibagirana.
Iki kifuzo cyagejejwe ku buyobozi ubwo hari mu gikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi hibukwa Abatutsi bigishaga ndetse n'abigaga ku ishuri ribanza rya Nyirarukobwa n'imiryango isaga 100 yazimye mu cyahoze ari Cecule Nyirarukobwa.
Iki gikorwa cyateguwe na Nyirarukobwa Family ihuriro ruhuza Abarokotse Jenoside bigaga ku ishuri ribanza rya Nyirarukobwa.
Umwe mu barokotse wigaga kuri iryo shuri rya Nyirarukobwa akaba n'umuyobozi wa Nyurarukobwa Family Karemera Gaudence yavuzeko kuza kwibukira ahahoze hari ishuri aruko baharanira ko amateka atazibagirana.
Ati"Kuri twebwe Nyirarukobwa tuyibonamo amateka ari ukubiri, aha duhagaze hahoze ari ishuri ribanza ryigagamo amubare munini w'Abatutsi ndetse n'abahigishaga umubare munini wari Abatutsi, Abo bose barishwe ndetse n'ishuri ririmurwa,ryaje kwimurirwa ku Kanzenze. ikintu kituzana hano ni imiryango irenga 100 yazimye,kuza kwibukira hano bivuze ko twababajwe n'urupfu abacu bishwe kandi tukahaza kugirango ntibizomgere."
Yakomeje avugako aha hantu haramutse hashizwe ikimenyetso cy'ibyahabereye byatuma amateka adasibangana ukundi.
Ati"Byadufasha kugirango no mu gihe twaba tutariho umuntu wajya unyura aha wese azavuge ngo aha hakorewe Jenoside byityo bigatuma amateka atibagirana."
Bankundiye Chantale Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Bugesera nawe ashimangirako aho hantu haramutse hashizwe ibimenyetso byarushaho gutuma amateka arushaho gusigasirwa
Ati"Icyo twifuza,icyo twifuje ni uko ahantu hatandukanye hashirwa ibimenyetso,Aha Nyirarukobwa byumwihariko nk'ahantu hagize umwihariko udasanzwe hari abana b'Abanyeshuri hari imiryango yazimye icyo twifuza ni uko hashyirwa ikimenyetso kiriho amazina y'abahakoraga bishwe,abarezi bishwe hagashirwa ikimenyetso cy'imiryango yazimye hagashirwa ikimenyetso kigaragaza kuzima ku ishuri Murabona ko hahoze ishuri ariko uyu munsi nta na fondasiyo ihari."
Richard Mutabazi Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera yavuzeko hari inyigo iri gukorwa n'urwego rushinzwe gushyira ibimenyetso ahaguye Abatutsi.
Ati"Hari ubwo yagejeje aho twagombaga ndetse nababwirako batanga ikizera, twasabye kuzashyira ikimenyetso aha Nyirarukobwa byarumvikanye ku ikibitiro kwegera inzego bireba tukemeranya ku nyigo icyo byasaba impushya n'ibindi bigomba kwitabwaho."
Ishuri ribanza rya Nyirarukobwa ryigagamo abana baturuka Kayumba,Ntarama na Kanzenze.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show