English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyagatare:Ubujura buciye icyuho ndetse n'ubwicanyi byafashe indi ntera 

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'umusore w'imyaka 19 wishwe aciwe umutwe.

Uyu musore w'imyaka 19 yakoreraga akazi k'ubucuruzi buciriritse mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare mu gasantere kazwi nko muri Gatandatu.

Urupfu rw'uyu musore rwamenyekanye ku wa Kane tariki ya 25 Nyakanga,abatuye muri ako gace bakaba basabako ubuyobozi bwahagurukira ikibazo cy'umutekano mucye muri ako gace ngo kuko hamaze kwicwa abantu bane harimo nuwo bikekwa ko yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane.

Umwe mu baturage yagize ati :"Uyu wishwe ni nk’uwa kane ,ibyo byose bigaragara ko hari umutekano muke ."

Undi muturage yagize ati:"Muri make muri aka gace ntabwo ari ubwa mbere hagaragaye ubwicanyi .Hari undi bigeze kwicira muri Gatandatu, undi bamwicira ku bapoloso arimo gutaha ava mu kazi kuko yakoraga ku cyuma gisya. Mubo nzi uyu abaye uwa gatatu . Ubuyobozi bwakabigizemo uruhare abantu bakora ibyo bagafatirwa imyanzuro ."

Aba baturage bakomeza bavuga ko usibye ikibazo cy'ubwicanyi muri aka gace hari icyibazo cy'ubujura buciye icyuho nabwo bukaba bukomeje gufata indi ntera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musheri, Ndamage Andrew aganira na BTN TV yavuze ko abantu bane aribo bari gukorwaho iperereza kugirango hamenyekane n'abandi bashobora kuba babigizemo uruhare.

 



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

U Rwanda rwohereje izindi ngabo na Polisi muri Mozambique

Ukraine yashwanyaguje ikindi kiraro rutura cy'Uburusiya

Menya uko abagize Guverinoma batoranywa ndetse n'uburyo barahira

Barack Obama yashize hanze urutonde rw'indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024



Author: Elysee Niyonsenga6 Published: 2024-07-28 14:43:20 CAT
Yasuwe: 73


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyagatareUbujura-buciye-icyuho-ndetse-nubwicanyi-byafashe-indi-ntera-.php