English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Emmanuel Nkunduwimye yahamijwe ibyaha bya jenoside 

Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 06 Kamena urubanza rwa Emmanuel Nkunduwimye bakunda kwita Bomboko, Umunyarwanda w’imyaka 65  rwaraye rupfundikiwe ahamijwe ibyaha bya Jenoside n'ibyaha by'intambara.

Urwo rubanza rwari rumaze igihe kirenga ukwezi ruburanishirizwa i Buruseli mu Bubiligi.

Umutekano wari wakajijwe cyane, i saa cyenda nibwo abantu binjiye mu cyumba cy'iburanisha bagiye gusomerwa umwanzuro w'urukiko.

Hashize iminota mike nibwo Perezida w'urukiko n'abamwunganira binjiye mu rukiko hakurikiraho inyangamugayo zaciye urwo rubanza zari zimaze iminsi itatu ziri mu mwiherero.

Umukuru wa santire yavuze ko Emmnuel Nkunduwimye,nyuma y'umwiherero wari ugizwe n'inyangamugayo zatoranijwe kugirango zice urwo rubanza zihagarariwe n'abacamanza batatu basanze ahamwa n'ibyaha bya Jenoside  yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ibyaha yaregwaga birimo amagambo abiba urwango,gufata abagore ku ngufu, gutanga intwaro atabifitiye uruhushya  ndetse no kuzikwirakwiza mu nterahamwe.

Urukiko rwavuze ko ibyo byaha yabikoranye na  Georges Rutaganda wari icyegera cya kabiri cy’interahamwe mu 1994 na Jean Marie Vianney Mudahinduka bakundaga kwita  Zuzu wari mu bakuru b’interahamwe, bose bahamijwe ibyo byaha bya jenoside.

Abacamanza basubiye mu mwiherero bari kumwe n'inyangamugayo kugirango bahitemo igihano kizahaba Emmnauel Nkunduwimye icyo gihano cyikazatangazwa ku wa mbere w'icyumweru gitaha.

 



Izindi nkuru wasoma

Tito Barahira wari ufungiye mu Bufaransa kubera ibyaha bya Jenoside yapfuye

Menya ibyaha bituma umuntu ahabwa igihano cyo kwamburwa uburenganzira mboneragihugu

Emmanuel Nkunduwimye yakatiwe gufungwa imyaka 25

Emmanuel Nkunduwimye yahamijwe ibyaha bya jenoside

Batangiye kwicwa kera ! Umurenge wa Rwezamenyo hibutswe abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-07 01:46:40 CAT
Yasuwe: 216


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Emmanuel-Nkunduwimye-yahamijwe-ibyaha-bya-jenoside-.php