Emmanuel Nkunduwimye yahamijwe ibyaha bya jenoside
Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 06 Kamena urubanza rwa Emmanuel Nkunduwimye bakunda kwita Bomboko, Umunyarwanda w’imyaka 65 rwaraye rupfundikiwe ahamijwe ibyaha bya Jenoside n'ibyaha by'intambara.
Urwo rubanza rwari rumaze igihe kirenga ukwezi ruburanishirizwa i Buruseli mu Bubiligi.
Umutekano wari wakajijwe cyane, i saa cyenda nibwo abantu binjiye mu cyumba cy'iburanisha bagiye gusomerwa umwanzuro w'urukiko.
Hashize iminota mike nibwo Perezida w'urukiko n'abamwunganira binjiye mu rukiko hakurikiraho inyangamugayo zaciye urwo rubanza zari zimaze iminsi itatu ziri mu mwiherero.
Umukuru wa santire yavuze ko Emmnuel Nkunduwimye,nyuma y'umwiherero wari ugizwe n'inyangamugayo zatoranijwe kugirango zice urwo rubanza zihagarariwe n'abacamanza batatu basanze ahamwa n'ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ibyaha yaregwaga birimo amagambo abiba urwango,gufata abagore ku ngufu, gutanga intwaro atabifitiye uruhushya ndetse no kuzikwirakwiza mu nterahamwe.
Urukiko rwavuze ko ibyo byaha yabikoranye na Georges Rutaganda wari icyegera cya kabiri cy’interahamwe mu 1994 na Jean Marie Vianney Mudahinduka bakundaga kwita Zuzu wari mu bakuru b’interahamwe, bose bahamijwe ibyo byaha bya jenoside.
Abacamanza basubiye mu mwiherero bari kumwe n'inyangamugayo kugirango bahitemo igihano kizahaba Emmnauel Nkunduwimye icyo gihano cyikazatangazwa ku wa mbere w'icyumweru gitaha.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show