Burera-Cyanika:Abacikanwe n'inkingo basubijwe na Site zitanga Serivisi z'Ubuzima zashizwe mu tugari
Ubuyobozi bw'umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera buratangaza ko mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cy'abana bacikanwe n'inkingo hashizweho Site ziri gutanga serivisi z'Ubuzima muri buri kagari by'umwihariko ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda harakora eshatu.
Ubwo umurenge wa Cyanika wasurwaga n'itsinda ry'abanyamakuru mu bukangurambaga bwihariye bwo kwita ku buzima bw'umugore n'umwana bwateguwe na Minisiteri y'Ubuzima MINISANTE binyuze mu kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere serivisi z'Ubuzima RBC bavuze ko serivisi zose zegereye abaturage kandi ziri gutangirwa Ubuntu.
Ngendahayo Venant umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Cyanika yagize ati:"Mu murenge hose twashizeho site 9 Aho ku mupaka honyine hari 3 mu rwego rwo kwegereza serivisi zo kwita ku buzima bw'umugore n'umwana,muri iki cyumweru cy'ubukangurambaga,inaha nubwo inkingo,gupimisha abana,kubaha ibinini bituma imikurire yabo igenda neza twari n'abo usanga baracikanwe n'inkingo kubera impamvu zitandukanye,duturiye umupaka usanga bamwe bajya guhahirayo ntibakingize ariko ubu twamanutse mu cyumweru cyose ngo ibyo baboneraga ku kigo nderabuzima ku murenge babibonere ku kagari."
Uyu muyobozi ashima uburyo serivisi zita ku buzima bw'umwana ziri kwitabirwa cyane kuko nk'umubare w'ababyeyi bacikanwe n'inkingo bari bazwi wamaze kuzibona.
Dukuzumuremyi Claudine atuye mu Kagari ka Kamanyana Umurenge wa Cyanika yemeza ko yaje gukingiza urukingo umwana we yacikanwe.
Urukingo avuga yacikanwe narwo ni urukingo rw'amezi 9 rw'iseru na Rubeyore yari afite impungenge ko umwana we narwara atazabona ubushobozi bwo kumuvuza.
Agira inama ababyeyi gukingiza inkingo zose kugirango barinde abana babo kuzarwara kandi barabonye amahirwe leta itanga arinda abana gukura nabi no kigwingira.
Agira ati:"Twahawe amahirwe menshi ubu serivisi zo kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana zitangirwa ubuntu,kuba umwana wanjye yari yaracikanwe n'urukingo byampaga kudatekana,nubwo duteka indyo yuzuye turinda abana kugwingira ,umwana utabonye inkingo zose utabona ibinini by'inzoka n'ibindi twahuguwe ko agira ibibazo by'uburwayi n'imikurire ye ikarangwa n'ibibazo niyo mpamvu ababyeyi bose twahagurutse ."
Imanishimwe Denyse uyobora ikigo nderabuzima cya Cyanika avuga ko bakurikije ibipimo bigenda biza muri gahunda y'Ubuzima bw'umubyeyi n'umwana bahagaze neza.
Avuga ko muri iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana bari gutanga serivisi zose zigenewe abagore n'abana bakongeraho, ubukangurambaga ku bijyanye n'isuku n'isukura.
Ku bijyanye n'abacikanwe n'inkingo ngo ku munsi wa kabiri w'ubukangurambaga abagera ku 8 Bose barazihawe ngo ndetse n'ubwitabire kuri serivisi zegerejwe abaturage ku buntu buri hejuru cyane.
Impamvu zituma abana bacikanwa n'inkingo
Zimwe mu mpamvu zikunze gutuma hari ababyeyi batuma abana bacikanwa n'inkingo Imanishimwe uyobora ikigo nderabuzima cya Cyanika avuga ngo harimo ababyara abana batarageza igihe,ukwimuka kwa hato na hato aho bamwe bajya gushaka imibereho muri Uganda,abimuka bakava mu murenge bakajya mu wundi bikagora abajyanama b'ubuzima kubikurikirana, amakimbirane mu ngo atuma abagore bamwe bahukana bafite abana italiki ikagera ntibitabire n'ibindi harimo n'imyumvire nubwo igenda ihinduka kubera ubukangurambaga bahozaho.
Ubutumwa atanga aragira ati:"Ndasaba ababyeyi bose kwitabira serivisi z'Ubuzima cyane izo twibandaho muri iki cyumweru cyahariwe umugore n'umwana,kuko ni ingenzi cyane ko zubakira abana ubudahangarwa,ibikorwa byose ari ukurinda abana bo u Rwanda rw'ejo bagakura neza,turashimira inzego zose ziri kumufasha ngo bigende neza kandi natwe turi gukora ibishoboka byose ngo ntihagire ucikanwa."
Muri iki cyumweru cyahariwe serivisi z'umubyeyi n'umwana mu gihugu hose bibanze ku turere 19 usanga raporo z'ubuzima zagaragaje ko hakirimo ikibazo cy'imirire mibi,igwingira ari naryo u Rwanda rwiyemeje kurandura.
Comments
By VENANT NGENDAHAYO on 2024-06-06 02:44:17
inkuru ikoze neza kabisa
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show