English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Afurika y'Epfo:Urusengero rwa Pasiteri Mboro rwatwitswe

Muri Afurika y'Epfo,Urusengero rwitwa Incledible Happenings rwa Pasiteri Paseka Matsoeneng uzwi cyane nka Mboro rwatwitswe,ni nyuma yisanganya ryabaye ubwo yasuraga ikigo cy'amashuri y'incuke yitwaje umuhoro agacyura abazukuru be ku ngufu.

Urwo rusengero rwatwitswe n'abana b'abanyeshuri bari buzuye uburakari budasanzwe ku wa kabiri tariki ya 6 Kanama 2024.

Abategetsi b’Intara bavuga ko abo buzukuru ba Mboro bafashwe amashusho bari gukurwa mu ishuri, hasanzwe hari intonganya ku bagomba kubarera nyuma y’urupfu rwa nyina.

Polisi yo muri ako gace yakomeje ivuga ko hari abantu batanu bamaze gutabwa muri yombi nyuma y'iryo sanganya ryabaye.

Polisi ivuga ko ayo mashusho yerekana ibikorwa by’iterabwoba n’itoteza hamwe n’abagabo bahohotera abanyeshuri n’abarimu.

Nyuma y'ibyo  hasakaye amashusho yerekana urusengero rw'uwo muhanuzi rwubakishijwe ihema rurimo rucumba umwotsi mwinshi.

Ikinyamakuru News24 cyo muri Afurika y’Epfo kivuga ko abanyeshuri bambaye impuzankano z’ishuri bagaragara biruka bava muri urwo rusengero.

Pasiteri Mboro asanzwe yiyita umuhanuzi akaba afite Abakristu ibihumbi n’ibihumbi muri Afurika y’Epfo.

Avuga ko akora ibitangaza nko gukiza abantu mu gihe cy’ivugabutumwa kandi ko amaze gukura ifi mu nda y’umugore utwitse.



Izindi nkuru wasoma

Pasiteri Antoine Rutayisire yisobanuye ku magambo akakaye aherutse gutangaza

Afurika y'Epfo:Urusengero rwa Pasiteri Mboro rwatwitswe

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Santarafurika yanyuzwe n'imikoranire y'ingabo ze n'iza RDF

U Rwanda rwaje imbere mu bihugu bifite ingamba nziza zo guteza imbere Afurika

Abasirikare ba Afurika y'Epfo bagizwe abere ku cyaha cy'ubusambanyi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-07 09:52:28 CAT
Yasuwe: 75


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Afurika-yEpfoUrusengero-rwa-Pasiteri-Mboro-rwatwitswe.php