English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Bushali yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abasore bagomba kujyanwa Iwawa


Didier Maladona. 2020-10-17 16:44:02

Umuhanzi Bushali wafashwe ari kunywa ibiyobyabwenge yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abagomba kwerekeza ku kirwa kigororerwamo ababaswe n’ibiyobyabwenge cya Iwawa.

Uyu musore amaze iminsi acumbikiwe mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (Transit Center) cya Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Uwahaye amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, yaduhamirije ko uyu muhanzi yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abazajya Iwawa.

Ati “Ari ku rutonde rw’abagomba kugenda, naramwiboneye bamaze kumwogosha. Ari mu bagombaga gupimwa hasigaye gusa ko itariki igera akajyana n’abandi.”

Mbere y’uko uru rubyiruko rujyanwayo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira, rwapimwe COVID-19.

Mu Ukwakira 2019,Hagenimana Jean Paul uzwi muri muzika nka Bushali, na mugenzi we Nizeyimana uzwi nka Slim Drip, bafashwe na polisi hamwe n’abakobwa babiri mu nzu iri i Nyamirambo bashinjwa ko bari bafite kandi banywa urumogi gusa yaje kurekurwa n’urukiko.

Bushali na mugenzi we bamaze kwamamara cyane mu Rwanda mu njyana bo bita ’Kinyatrap’, bari mu bahanzi bagezweho mu Rwanda.

Bushali yamenyekanye cyane kubera indirimbo ze nka; Nituebue, Kinyarap, Yarababaye, Ku gasima n’izindi.

Mu bahanzi bajyanwe Iwawa harimo Fireman uherukayo kuvayo vuba, Young Tone, Neg-G the general (ubu uriyo), na Saidi Brazza.

Bivugwa ko uyu muraperi yafatanywe n’abandi bantu bari gukoresha ibiyobyabwenge, gusa ngo bitewe n’uko atabifatanywe imbonankubone, hafashwe icyemezo cyo kumujyana mu kigo ngororamuco aho kumujyana mu nkiko.

Yanditswe na Didier Maladonna



Izindi nkuru wasoma

Barack Obama yashize hanze urutonde rw'indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024

FIFA yasohoye urutonde rw'ibibuga bizakinirwaho igikombe cy'isi cya 2030

Nubwo Tito Barahira yapfuye abaregera indishyi bagomba kwishyurwa-IBUKA

Amasezerano yo gufungura isoko ry'ubucuruzi rihuza COMESA, SADC na EAC agiye gushyirwa mu ngiro

“ Bagomba guhembwa neza” Ubuhamya bwa Dr.Frank Habineza uko yakoze akazi ko mu rug



Author: Didier Maladona Published: 2020-10-17 16:44:02 CAT
Yasuwe: 460


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Bushali-yamaze-gushyirwa-ku-rutonde-rwabasore-bagomba-kujyanwa-Iwawa.php