CONGO: Umutwe wa M23 ukomeje kugabwaho ibitero na FARDC ifatanije na FDRL ,
Congo byayikomeranye ubwo yatangiye kwiyambaza imitwe yitwaje intwaro n'abacanshuro ngo bayirwaneho.
Kuwa 20 Gashyantare 2023 ahagana mu masaha ya saa kumi nibwo ingabo za FARDC ziyambaje imitwe yitwaje intaro nka FDRL na Mai mai nindi mitwe itandukanye bagabye igitero kubirindiro by’ingabo za M23 biri muri teritwari ya rutshuru . Bivugwa ko bashaka uburyo ubwo aribwo bwose bwo kubambura uduce bamaze kwigarurira. Mu gihe bari bari mu mirwano yafashe mu gihe cy’isaha inarenga , uy’umutwe wa M23 wabashije kwirwanaho ubasubiza inyuma nabo amaguru bayabangira ingata . Mu masaha ya saa kumi nimwe nabwo bagabye ikindi gitero na none muri Teritwari ya Masisi mu nkengero za Kichanga, naho hazindukiye imirwano nyuma y’iminsi mike humvikana umutuzo.
Iz' ingabo za Congo zimaze igihe zirwana n’uyumutwe wa M23 zigerageza kuwambura uduce tumwe na tumwe wigaruriye ariko M23 ikababera ibamba ndetse naho bafashe bakajyerajyeza kurinda abaturage no kubasubiza mu byabo cyane cyane muduce nka Masisi na Rutshuru , bajyiye bagaragaza amashusho abaturage bakoma mu mashyi bishimye .
Ni mu gihe inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba yabereye muri Addis ababa yanzuye ko bitarenze kuwa 30 Gashyantare 2023 iy’imitwe yitwaje intwaro igomba kuba yahagarara ndtse igihugu kigacyura n’impunzi ziri mu Rwanda na Uganda .
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show