English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Cristiano Ronaldo yakoze ibitarigeze bibaho ku rubuga rwa YouTube 

Rurangiranwa mu mupira w'amaguru,Cristiano Ronaldo  yanditse amateka adasanzwe yo kuba ariwe muntu wa mbere ukurikiranwa ku rubuga rwa YouTube mu gihe gito cyane, kuri ubu amaze gukurikirwa n'abarenga miliyoni 15 mu gihe kitarenze umunsi umwe.

Ku wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024 nibwo Cristiano yafunguye umuyoboro we wa YouTube yise UR.Cristiano.

Kuva icyo gihe uyu muyoboro wahise utangira gukurikirwa bidasanzwe kuri uru rubuga aho mu minota 90 gusa warumaze gukurikirwa (Subscribed) n’abarenga miliyoni imwe.

Cristiano akaba yahise aca agahigo ko kuba umuntu wa mbere wujuje aba-Subscribers miliyoni 10 mu gihe gito, byasabye amasaha 12 gusa ngo abe abujuje bituma aca agahigo ka Mr Beast usanzwe winjija amafaranga menshi kuri YouTube.

Mr Beast ukurikirwa na miliyoni 311 kuri YouTube byamusabye iminsi 132 ngo yuzuze miliyoni 10 z’aba-Subscribers kuri YouTube.

Mu busanzwe Cristiano niwe muntu wa mbere ufite abamukurikira benshi ku rubuga rwa Instagram ku isi, akaba afite abamukurikira barenga miliyoni 636.

Bikomeje bitya,  byasaba iminsi 21 gusa kugirango Cristiano  abe ariwe muntu wa mbere ukurikirwa ku rubuga rwa YouTube mu gihe Mr Beast byamusabye iminsi 132 .

 



Izindi nkuru wasoma

Cristiano Ronaldo yakoze ibitarigeze bibaho ku rubuga rwa YouTube

Imodoka yari itwaye abafana ba APR FC yakoze impanuka batanu barakomereka

Uwibye shene ya YouTube ya YAGO yabihamijwe n'urukiko aranahanwa

Menya byinshi kuri Mbonyumutwa Dominiko wabaye Perezida wa mbere w'u Rwanda n'ibitendo yakoze

Imodoka itwara abagenzi yakoze impanuka babiri bajyanwa mu bitaro bya CHUK



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-23 09:48:39 CAT
Yasuwe: 53


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Cristiano-Ronaldo-yakoze-ibitarigeze-bibaho-ku-rubuga-rwa-YouTube-.php