English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Abasirikare 4 ba FARDC bakatiwe urwo gupfa

Ku cyumweru tariki ya 26 Gicurasi, Urukiko rwa Gisirikare rwa Bukavu Garrison rwakatiye urwo gupfa abasirikare 4 ba FARDC bazira kwica abaturage 7 i Katana, mu ifasi ya Kabare muri Kivu y'Amajyepfo.

Uru rukiko rwatangaje iki cyemezo mu gihe cy’iburanisha ryabereye imbere yabaturage i Katana ari naho habereye ubwo bwicanyi.

Aba basirikare bane bakatiwe ni bamwe bo muri batayo idasanzwe ifite icyicaro i Katana mu karere ka Kabare.

Urukiko rwagize abere abandi basirikare babiri barimo komanda wa batayo,kubera ko nta bimenyetso bihagije byagaragaye byo kumuhamya ibyo byaha. 

Ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku ya 21 Gicurasi ubwo umusirikare yageragezaga kugirira nabi umukobwa ukiri muto ahura na se maze umusirikare ahita arasa se w'umukobwa ahita apfa.

Abaturage bagerageje gutabara no kwihorera kuri uwo musirikare abagera kuri batandatu bahita bahasiga ubuzima abandi 10 barakomereka.



Izindi nkuru wasoma

Uko Gahunda ya RDF na FARDC ipanze mu gusenya FDLR

M23 yasakiranye na FARDC yigarurira uduce dutatu muri Masisi

FARDC na M23 bongeye kwesurana

Corneille Nangaa na bagenzi be bakatiwe urwo gupfa

Abasirikare 25 ba FARDC bakatiwe urwo gupfa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-28 05:35:30 CAT
Yasuwe: 135


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCAbasirikare-4-ba-FARDC-bakatiwe-urwo-gupfa-1.php