English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Hafashwe abantu 10 bambaye nka Adam na Eva basambanira mu kivunge 

Polisi ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yatangaje ko yataye muri yombi abantu 10 birimo abagabo n'abagore basambaniraga mu kivunge cy'abantu mu ijoro  rya tariki ya 21 Kamena 2024.

Umuyobozi wa Polisi yo mu mujyi wa Kinshasa Blaise Kilimbalimba yatangaje ko abo bantu batawe muri yombi  basambanira mu kivunge muri Komine Ngaba iherereye mu murwa mukuru Kinshasa.

Kilimbalimba yagize ati “Batawe muri yombi nyuma y’aho abaturage batabaje ko bari kubasakuriza. Polisi yabasanze bambaye ubusa nka Adamu na Eva. Tugomba guhagarika ibi bikorwa biri kwangiza Isi n’abana bacu, by’umwihariko i Kinshasa.”

Uyu mupolisi yasobanuye kandi ko muri iryo joro, Polisi yataye muri yombi abavanga imiziki basakuriza abaturage, ifata ibikoresho bitanga umuziki birimo insakazamajwi 300.

Ati “Abavanga imiziki batawe muri yombi, insakazamajwi zabo zirafatirwa. Abantu b’i Kinshasa bakeneye kubaho mu mahoro. Iyo umuziki urenze inkuta z’inzu iri gucurangirwamo, birabangama. Insengero n’abandi bagomba kubahiriza itegeko.”

Iki gikorwa cya Polisi gitangiye nyuma y’aho Umushinjacyaha Mukuru asabye abashinjacyaha gutangira gukurikirana abijandika mu busambanyi ndetse n’abateza urusaku. Ni icyemezo cyashingiye ku cyifuzo cya Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba.

Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Burundi:Abantu 171 bamaze kwandura icyorezo cy'ubushita bw'inkende

Goma:Abantu 8 biciwe mu modoka itwara abagenzi

DRC:Abantu barenga ibihumbi 15 bamaze kwandura ibicurane by'inkande(MPox)

Umuryango w'abantu batanu wapfiriye mu mpanuka y'imodoka

Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-24 12:29:28 CAT
Yasuwe: 86

Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCHafashwe-abantu-10-bambaye-nka-Adam-na-Eva-basambanira-mu-kivunge-.php