English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuryango w'abantu batanu wapfiriye mu mpanuka y'imodoka

Umuryango w'abantu batanu wapfiriye mu mpamuka ikomeye y'imodoka yabereye mu gace ka Mbaruk hafi ya Nakuru-Nairobi, aba uko ari batanu bagizwe n'umugore n'abana be bane.

Iyi mpanuka yabaye saa moya za mugitondo kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Kanama 2024, ubwo imodoka ya Mercedes yari itwawe n'umushoferi uzwi nka Christopher Ambano ariko kubwo amahirwe we aza kurokoka.

Ababonye iyi mpanuka ikiba batangaje ko iyo modoka yagonzwe n'ikamyo ubwo yananirwaga kubabererekera,maze igahita ibagonga, Umugore n'abana be bane bahita bahasiga ubuzima mu gihe umushoferi yahise ajyanwa mu bitaro bya St Joseph kugirango yitabweho n'abaganga.

Umushoferi wari utwaye ikamyo utagize icyo aba witwa Morris Wahome, we yavuze ko Imodoka yagonze yari iri ku muvuduko mwinshi ku buryo byagoranye ko aberereka kuko yari no mu cyerekezo cye.

Muri Mata uyu mwaka, impanuka zo mu muhanda hirya no hino muri Kenya zahitanye nibura abagera ku 1189 . Akaba ari umubare munini unateye inkeke muri iki gihugu nk’uko ubuyobozi bwaho bubivuga.

 



Izindi nkuru wasoma

Yakoze impanuka arapfa: Menya inkuru y’incamugongo yaburijemo ibyishimo by’ibirori by’ubukwe.

Imodoka y’Akarere ka Rusizi yari itwaye umurambo yakoze impanuka 5 barakomereka.

Abantu 11 bakomerekera mu mpanuka y’imodoka, harakekwa uburangare bwa shoferi.

Abagenzi 120 baguye mu mpanuka y’indege ku kibuga cyindege cya Muan Airport.

Igitero cy’ingabo za Ukraine cyahitanye abantu batanu mu Burusiya.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-13 14:49:21 CAT
Yasuwe: 147


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuryango-wabantu-batanu-wapfiriye-mu-mpanuka-yimodoka.php