English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Ifatwa ry’agace ka Rwindi  ryatumye aba officie 10 bahamagazwa i Kinshasa

Abasirikare bo ku rwego rwa officie bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bahamagajwe i Kinshasa kugirango batange ubusabanuro ku ifatwa ry’agace ka Rwindi gaherutse gufatwa n’umutwe wa M23 ntamirwano ibaye.

Ubu butumwa bwoherejwe n’umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo buvugako abo basirikare bahamagajwe igitaraganya mu rwego rwo gukora iperereza  ku ifatwa rya Rwindi.

Impapuro z’ibanga zabashije kubonwa n’urubuga Kivu Morning Post zigaragazako abo ba  officie ba FARDC ngo bashakako batanga amakuru y’ingenzo kuri komisiyo ishinzwe iperereza.

Amagambo akubiye muri telegram yohererejwe abo basirikare aravuga ati” mugomba kujya i Kinshasa mu gatanga amakuru y’ingenzi ku rwego rushinzwe iperereza.”

Major Gen. Chiko Tshitambwe ni umwe mu bahamagajwe kugirango  batange ibisobanuro birambuye kubiherutse kuba byatumye Rwindi ifatwa nta mirwano ibaye.

Ibi bi baye mu gihe mu gisirikare cya Congo hasohoka amakuru avugako baba bifitemo abagambanyi akaba ari nayo mpamvu ituma inshuro nyinshi iyo barwanye bakunda gutsindwa n’umwanzi bahanganye.



Izindi nkuru wasoma

Umusirikare wa FARDC uyobora Brigade ya 12 afungiwe i Kinshasa

Abakozi ba Kenya Airways bari bafungiye i Kinshasa barekuwe

DRC:Ubutasi bwa gisirikare butumye Kenya Airways ihagarika ingendo yagiriraga i Kinshasa

M23 ikomeje kwakira abandi bafatanyabikorwa baza biyomoye kuri Leta ya Kinshasa

Rdc: Nta mipaka ya Congo izakorwaho /ambasaderi w'ububiligi i kinshasa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-21 15:02:00 CAT
Yasuwe: 101


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCIfatwa-ryagace-ka-Rwindi--ryatumye-aba-officie-10-bahamagazwa-i-Kinshasa.php