DRC:Ifatwa ry’agace ka Rwindi ryatumye aba officie 10 bahamagazwa i Kinshasa
Abasirikare bo ku rwego rwa officie bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bahamagajwe i Kinshasa kugirango batange ubusabanuro ku ifatwa ry’agace ka Rwindi gaherutse gufatwa n’umutwe wa M23 ntamirwano ibaye.
Ubu butumwa bwoherejwe n’umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo buvugako abo basirikare bahamagajwe igitaraganya mu rwego rwo gukora iperereza ku ifatwa rya Rwindi.
Impapuro z’ibanga zabashije kubonwa n’urubuga Kivu Morning Post zigaragazako abo ba officie ba FARDC ngo bashakako batanga amakuru y’ingenzo kuri komisiyo ishinzwe iperereza.
Amagambo akubiye muri telegram yohererejwe abo basirikare aravuga ati” mugomba kujya i Kinshasa mu gatanga amakuru y’ingenzi ku rwego rushinzwe iperereza.”
Major Gen. Chiko Tshitambwe ni umwe mu bahamagajwe kugirango batange ibisobanuro birambuye kubiherutse kuba byatumye Rwindi ifatwa nta mirwano ibaye.
Ibi bi baye mu gihe mu gisirikare cya Congo hasohoka amakuru avugako baba bifitemo abagambanyi akaba ari nayo mpamvu ituma inshuro nyinshi iyo barwanye bakunda gutsindwa n’umwanzi bahanganye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show